Cyusa agiye gushyira hanze umuzingo mushya
Imyidagaduro

Cyusa agiye gushyira hanze umuzingo mushya

Imvaho Nshya

November 26, 2025

Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze Umuzingo we mushya yise ‘Muvumwamata’.

Ni umuzingo avuga ko uzajya ku isoko tariki 1 Ukuboza 2025. Wakozwe n’abahanga (producers) batandukanye mu gutunganya umuziki.

Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, Cyusa yahamije ko uyu muzingo ufite ubutumwa bwihariye.

Umuhanzi Cyusa Ibrahim yamenyekanye cyane ubwo yari umwe mu baririmbyi bafashaga Cécile Kayirebwa mu bitaramo bitandukanye mu mwaka wa 2021.

Cyusa Ibrahim ni umuhanzi uzwi mu muziki gakondo, akaba mwene Rutare Pierre wamamaye cyane mu Rwanda mu myaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, akaba umuvandimwe wa Paul Van Haver [Stromae] igihangange mu muziki ku Isi.

Uyu musore uri gusatira imyaka 36 amaze kwamamara mu bihangano bitandukanye bigaruka ku muco nyarwanda.

Umudiho uva mu itako, uyu musore avuka kuri Rutare Pierre inzobere mu bwubatsi ufite ibigwi i Kigali, wanagize uruhare rukomeye mu iyubakwa rya zimwe mu nyubako z’i Kigali mu gihe cye harimo n’imisusire y’amasangano yo mu Mujyi rwagati (Rond Point). Yanamamaye mu mukino wa Basketball na Volleyball.

Cyusa ni umuvandimwe wa Stromae na we uri mu bahanzi bakomeye ku Isi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Papaoutai’, ‘Alors on danse’, ‘Formidable’, ‘Racine carrée’ n’izindi.

Cyusa Ibrahim ni umuvandimwe wa Paul Van Haver uzwi ku izina rya Stromae

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA