Umuhanzi uririmba injyana gakondo Cyusa Ibrahim yasubiyemo indirimbo ‘Mutunge’ yahimbwe na Twahirwa Ladislas umwe mu Batutsi bameneshejwe mu 1959, avuga ko impamvu nyamukuru byari ugushaka gushimangira uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe itari impanuka.
Ubuhanzi ni bumwe mu buryo bukoreshwa habungabungwa hanabikwa amateka nkuko umuhanzi Cyusa Ibrahim yifashishije indirimbo yasubiyemo ya ‘Mutunge’ ahimbwe na Twahirwa Ladislas ubwo yari ishyanga yarameneshejwe kubera ko ari Umututsi.
Yagize ati: “Ni umwe mu Batutsi bameneshejwe mu 1959, anahungira mu bihugu nk’u Burundi, Congo ageze aho arayihimba mu mwaka wa 1969-1970.”
Cyusa avuga ko yabikoze nko gutanga umusanzu we mu kugaragaza neza Jenoside atari impanuka ahubwo wari umugambi wateguwe mu myaka yabanje ahubwo mu 1994 byari ugushyiraho ukurandura burundu Umututsi wese.
Ati: “Imwe mu mpamvu yatumye nyisubiramo nashakaga kwerekana ko Jenoside yatangiye mu 1959 ubwo Abatutsi bicwaga, abandi bakameneshwa abandi bagatwikirwa n’ibindi bikorwa bibi bakorerwaga mu gihugu bavukamo, rero kwica Abatutsi mu 1994 ntabwo byari impanuka byari ukurangiza umugambi wateguwe igihe kirekire.”
Muri Mutunge uwo muhanzi yagize ati: “Sinzakujyana i Kibungo Mutunge habaye iw’abandi, Buganza yo yabaye amatongo na Muhazi yarakamye hehe n’Umutarara Mutunge. Sinzakujyana i Kigali habayo Pilato, Nyabarongo yabaye Rwabayanga, Nyabugogo yajemo ingona […].”
Iyo ndirimbo umuhanzi yakomeje kugaragaza ukuntu uduce tw’u Rwanda dutandukanye nubwo badukunda kandi bifuza kuba bahajya ariko kandi bahakumiriwe bityo bagumye aho bari ku bw’amaburakindi kuko batataha.
Cyusa akomeza avuga ko uretse ‘Mutunge’ hari n’izindi ndirimbo zirimo ‘Urihehe Mana yanjye,’ abahanzi bagiye basubiramo bagaragaza akarengane Abatutsi barimo gukorerwa ariko kandi Isi yose ikabyirengagiza kugeza abasaga miliyoni y’Abatutsi bishwe mu 1994.
Icyakora Cyusa avuga ko nk’abandi Batutsi bose ‘Twahirwa Ladislas’ yaje gutaha mu Rwanda akaza kwitaba Imana mu 2005, icyakora yasize umuryango wanamuhaye uburenganzira bwo gusubiramo indirimbo y’umubyeyi wabo.
