Daforoza Gauthier azahora mu mitima yacu- Perezida Kagame
Imibereho

Daforoza Gauthier azahora mu mitima yacu- Perezida Kagame

WILSON TWAGIRA

October 12, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko Daforoza Mukarumongi Gauthier azahora mu mitima y’Abanyarwanda, ashimangira uruhare yagize mu rugamba rwo guharanira ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babiryozwa kandi ubutabera bugatangwa.

Ibi bikubiye mu butumwa bwa Perezida Kagame bwagejejwe ku bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera, busomwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkurikiyinka François, wari uhagarariye u Rwanda muri uwo muhango.

Yavuze ko mu butumwa bwe, Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Daforoza Gauthier, inshuti ze n’abandi bose bagize amahirwe yo kumumenya no gukorana na we.

Yagize ati: “Twifatanyije n’umuryango we, inshuti ze n’abamumenye bose muri ibi bihe bigoye by’akababaro gakomeye.

Daforoza Gauthier azahora mu mitima yacu kubera umurava n’ubudacogora yagaragaje mu rugamba rwo guharanira ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahanwa.”

Yakomeje avuga ko mu gihe cy’imyaka isaga 30, Daforoza yariyemeje guharanira ko abishwe muri Jenoside bibukwa mu cyubahiro, abarokotse bakitabwaho, ndetse n’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bagashyikirizwa ubutabera.

Perezida Kagame yavuze ko we n’umuryango we bakiriye inkuru y’urupfu rwa Daforoza Mukarumongi Gauthier bafite agahinda kenshi, anashimira uruhare yagize mu bikorwa byo guharanira ubutabera.

Ambasaderi Nkurikiyinka François yavuze ko umurage wa Daforoza Gauthier uzakomeza kubaho binyuze mu bikorwa by’umuryango CPCR, yashinze afatanyije n’umugabo we, Alain Gauthier.

Uyu muryango ugamije gushakisha abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu Bufaransa, kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera.

U Rwanda rwashimye byimazeyo ubwitange bwa Daforoza Gauthier, rwemeza ko ubuzima bwe yabuhariye guharanira ubutabera n’ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwa Perezida Kagame, yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, ndetse no mu izina ryanjye bwite, nifatanyije n’umuryango we, inshuti ze n’abagize amahirwe yo gukorana na we, mbagezaho akababaro n’ihumure by’umutima wanjye.”

Yongeyeho ko ubwitange bwa Daphrose Gauthier bukomeje kuba isoko y’icyerekezo ku Rwanda muri iki gihe no ku bisekuru bizaza.

IBUKA yunamiye Daforoza Gauthier, imwita intwari idasanzwe

Perezida wa IBUKA, Dr Philbert Gakwenzire, na we yatanze ubutumwa bwo kunamira Daforoza Gauthier, bwagejejwe mu Bufaransa ahabereye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Mu butumwa bwanditse mu Gifaransa, IBUKA yagaragaje ko Daforoza Gauthier yari umuntu wagize uruhare rukomeye mu guharanira ukuri n’ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutumwa bugira buti: “Uyu munsi turasezera ku ntwari idasanzwe, Mama Daphrose Gauthier, wabayeho imyaka 72. Ntabwo yari umunyarwandakazi gusa, yari ijwi ry’abacu batashoboye kuvuga, yari urumuri rw’ubutabera.”

IBUKA yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye Daforoza ababyeyi, abavandimwe n’imiryango igera kuri 80, ku ruhande rwa nyina hakaba nta muntu n’umwe warokotse.

Nubwo yahuye n’ayo mahano, yakomeje guharanira ko ukuri ku byabaye kutazibagirana, ahitamo guhindura agahinda yari afite imbaraga zo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside no gushakira ubutabera abayigizemo uruhare.

IBUKA yagaragaje uruhare rukomeye Daforoza Gauthier yagize, afatanyije n’umugabo we Alain Gauthier, mu gushinga umuryango CPCR mu 2001.

Uyu muryango wagize uruhare mu gukurikirana abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu Bufaransa, ukaba waragize uruhare mu kugeza ibirego mu nkiko z’icyo gihugu.

IBUKA yavuze ko CPCR yagize uruhare mu gutanga dosiye zigera kuri 30 zagejejwe mu nkiko z’u Bufaransa, zimwe muri zo zikavamo imanza z’abahamijwe ibyaha, barimo abakatiwe igifungo cya burundu.

Ubutumwa bwa IBUKA bukomeza buvuga ko Daforoza yari inkingi y’ingenzi muri uwo murimo.

Yahinduraga inyandiko, agasobanura ubuhamya mu Kinyarwanda, akanajya mu mashuri gusobanurira urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo.

IBUKA yamushimiye uruhare yagize mu guharanira ko kwibuka bitagarukira ku magambo, ahubwo bijyana no gushaka ukuri no guharanira ubutabera.

Mu gusoza ubutumwa bwayo, IBUKA yihanganishije Alain Gauthier, abana babo batatu n’imiryango yose yabuze abayo, ivuga ko nubwo urugendo rwa Daforoza Gauthier ku isi rurangiye, umurage we uzakomeza kugira umwanya mu mateka y’u Rwanda.

Yagize iti: “Ruhukira mu mahoro. Ubutabera waharaniye buzahora ari urwibutso rwawe.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Nkulikiyinka François yasomye ubutumwa bwa Perezida Kagame mu muhanga wo gushyingura Daforoza Gauthier

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA