Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi, yamuritse Alubumu ye ya kabiri yise “Waranzuye”, ashimira umugore we wamubaye hafi mu rugendo rwo kuyitunganya.
Ni Alubumu amuritse nyuma y’imyaka 11 adakora umuziki mu buryo bweruye kuko yari yarahisemo kwandikira abandi baririmbyi barimo itsinda rya Vestine na Dorcas.
Iyo Alubumu yayisogongeje abantu be bahafi mu ijoro ry’itariki 06 Werurwe 2026, mu birori byabereye muri Dove Hotel avuga ko yayiteguye mu gihe gito ku buryo byamusabye gukora amajoro.
Yagize ati:” Waranzuye ni Alubumu nkozeho mu mezi abiri birumvikana habayeho gukora amanywa n’ijoro hari n’ubwo natahaga saa munani z’ijoro.”
Akomeza ashimira umugore we wagendanye na we urwo rugendo anagaragaza umusanzu we kuri Alubumu.
Ati:” Buriya gukora umuziki bisaba kuba mu mutwe hameze neza, iyo natahaga mu gicuku akankingurira kandi amwenyura yabaga amfashije, Imana imuhe umugisha yagize uruhare rukomeye mu gukorwa kwayo.”
Mutabazi avuga ko Alubumu “Waranzuye” igizwe n’indirimbo zirindwi (7) zose zikaba yatangiye kujya ku mbuga zicururuzwaho umuziki.
Alubumu “Waranzuye” ije ikurikira iyitwa “Calvary”, mu gihe Mutabazi yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 2013 akaba akomeje kugaragaza ko indirimbo ze zitinjira mu matwi gusa ahubwo zikora no ku mitima ya benshi aho abigaragarizwa n’ubuhamya bw’abakunzi b’ibihangano bye.
Mutabazi asezeranya abakunzi b’indirimbo anyuzwamo n’Imana ko yaje aje batazongera kumubura aho agiye gutangira gukora kuri Alubumu izaba ikubiyemo indirimbo yagiye akora mu bihe bya Covid-19 na nyuma yayo gato.

