Daphroza Gauthier azashyingurwa ku wa Mbere mu Bufaransa
Imibereho

Daphroza Gauthier azashyingurwa ku wa Mbere mu Bufaransa

WILSON TWAGIRA

October 8, 2026

Umuryango wa Dafroza Mukarumongi Gauthier uherutse kwitaba Imana, ubinyujije ku rubuga rwashinzwe na Daphroza Gauthier, washyize ahagaragara gahunda ijyanye no kumuherekeza bwa Nyuma, akazashyingurwa ku wa Mbere mu Mujyi wa Reims mu gihugu cy’u Bufaransa aho yabaga we n’umuryango.

Nkuko bikubiye mu butumwa bw’abagize Umuryango we, biteganyijwe ko azashyingurwa muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Andereya (St. André) yo mu Mujyi wa Reims, impamvu batoranyije iyo Paruwasi akaba ari uko ngo yitiranwa na Paruwasi St André yo mu Rwanda,  nyina umubyara yiciwemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku byerekeranye n’imigendekere y’imihango isanzwe yo guherekeza mu cyubahiro umuntu witabye Imana nko kumuherekeresha indabo, gutanga inkunga y’amafaranga, amakamba yo ku mutwe, n‘ibindi, umuryango we watangaje ko ibyo bitazabaho. 

Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa CPCR bugira buti: “Nta n’indabo zizakoreshwa, mu mwanya wabyo abifuza gutanga inkunga iyo ari yo yose bayinyuza mu Muryango C.P.C.R [Collectif des Parties Civiles Pour Le Rwanda] aho ayo mafaranga azahabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye ubufasha kurusha abandi.”

Dafroza Gauthier yitabye Imana tariki ya 3 Ukwakira 2026, akaba yibukirwa cyane ku ruhare rukomeye yagize mu gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye mu Bufaransa n’ibindi bice by’i Burayi, afatanyije n’umugabo we, Alain Gauthier.

Gahunda yo kumusezeraho bwa nyuma izatangirira muri iyo Kiriziya ya Saint André mu Mujyi wa Reims uherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Bufaransa mu masaha y’igitondo tariki ya 12 Ukwakira saa saba z’amanywa, hakurikireho kumushyingura ku gicamunsi. Hateganyijwe n’igikorwa cyo gusangiza abamuherekeje ibitabo bivuga ku buzima bwe.

Dafroza Gauthier yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare mu 1954; yashakanye na Allain Gauthier bamenyanye ubwo Alain Gauthier yari umwarimu mu Rwanda akaba amusigiye abana batatu.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dafroza yari mu Bufaransa. Yamusigiye igikomere kuko yiciwemo abantu bamwe bo mu muryango we ayo mateka atari meza yatumye atangira kuba impirimbanyi afatanyije n’umugabo we batangiza umuryango ugamije gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagashyikirizwa ubutabera, umuryango bashinze mu mwaka wa 2001.

Umuryango CPCRwashinzwe na Dafroza n’umugabo we ufite intego yo gushakisha amakuru y’ahantu abakoze Jenoside bihishe mu Bufaransa n‘ahandi, bagakusanya ibimenyetso n’ubuhamya ku byaha byakozwe, hanyuma byamara kuzura bagasaba ubutabera gukora iperereza.

CPCR yafashije gutanga amakuru ku bantu umunani bakekwaho Jenoside

Kugeza ubu, mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside CPCR ibigizemo uruhare, ni Abanyarwanda umunani barimo Octavien Ngenzi, Tito Barahira, Dr. Sosthène Munyemana, Dr. Eugène Rwamucyo, Philippe Hategekimana alias Philippe Manier alias Biguma, Laurent Serubuga na Pascal Simbikangwa.

CPCR yakurikiranye na dosiye ya Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana Juvénal, ku ruhare yagize ku ikubitiro mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverinoma y’u Rwanda ishingiye ku bwitange bwa Dafroza na Alain Gauthier bwatumye ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame amwambika Impeta y’Igihango ihabwa ababaye indashyikirwa mu bikorwa byo guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu.

Guvrinoma y’u Rwanda na yo yifatantije n’inshuti n’umuryango wa Gauthier, binyuze mu butumwa bw’akababaro bubihanganisha nyuma y’amakuru y’itabaruka rye. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA