Umufaransa David Sergio Trezeguet yatangajwe nk’umwe mu banyabigwi 150 bazitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda muri Nzeri 2024.
Ibi byemejwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Gicurasi 2024, binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE).
Muri abo harimo Umufaransa w’Umunya-Argentine, David Trezeguet, wakanyujijeho mu makipe akomeye mu Bufaransa ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Les Bleus.
Iyi kipe yayandikiyemo amateka akomeye kuko ari umwe mu bayifashije gutwara Igikombe cy’Isi cyo mu 1998 batsinze Brazil ku mukino wa nyuma ibitego 3-0 ndetse no gusoreza ku mwanya wa kabiri w’iri rushanwa rihatse ayandi ku Isi mu 2006.
Si iri rushanwa yatwaranye na yo kuko uyu mukinnyi wakinaga nka rutahizamu yafatanyije na yo gutwara igikombe cy’u Burayi cya Euro 2000.
Andi makipe yanyuzemo harimo AS Monaco yatwaranye na yo Trophée des Champions mu 1997, Juventus yafashije gutwara Serie A mu mwaka w’imikino wa 2001-02 anaba umukinnyi mwiza w’irushanwa na 2003.
Uyu mukinnyi yiyongereye ku barimo Umunya-Brésil, Ronaldinho Gaúcho, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla n’abandi.
Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ni cyo gikorwa cya siporo cyagutse mu bihuza abatagikina.
Ni irushanwa ritazashingira mu kibuga gusa, ahubwo rizinjiriza n’igihugu, binyuze mu bikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Muri VCWC hanateguwe inama zitandukanye, ibikorwa by’imyidagaduro birimo kumurika imideli, ibitaramo, amamurikagurisha n’ibindi bizitabirwa n’abarenga 5000.
Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ku Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC] n’ibikorwa bigishamikiyeho biteganyijwe kubera i Kigali tariki 1-10 Nzeri 2024.