Rurageretse hagati y’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeat Davido n’umwana w’imyaka 12 witwa Anuoluwapo Adeleke Mitchelle, uvuga ko ari umukobwa we, icyakora akagaragaza ko Davido amutera ubwoba ko azafungisha nyina.
Byagaragajwe n’uwo mwana ku mbuga nkoranyambaga ze ubwo yasangizaga ibiganiro by’ibanga byo kuri Whatsap bigaragara ko yagiranye na Davido birimo amagambo akomeye Davido avuga ko atari we umubyara.
Muri ubwo butumwa hari aho Davido yagiraga ati: “Hagarika gukora ibyo bintu by’ubusazi. Nukomeza iyo mikino, nzafungisha nyoko. Sinzi so kandi si jyewe.”
Anuoluwapo yakomeje avuga ko nyina ntaho ahuriye n’ibyo amusaba ko ibyo amubwira byose bishingiye ku busabe bwe bwite.
Mu gusubiza Davido yagize ati: “Si jye so, jya gushaka so. Ni ubwa nyuma mbivuze kandi ndakuburiye, ndakwinginze reka ubu busazi mbere y’uko ibintu biba bibi. Nakoze ibizamini bya ADN bitanu, ntabwo uri umwana wanjye.”
Anuoluwapo amusabye ko amwereka ibisubizo nawe akazibyerebera Davido yamwemereye ko azabimwereka kandi azasobanukirwa neza.
Ati: “Yego, nzabikwereka ni bitanu. Ibitaro bibiri byatoranyijwe na nyoko ibindi bibiri byatoranyijwe na njye, byose byerekanye ko atari njye wakubyaye. Ibyo ni bine. Hanyuma hari ikizamini kimwe cyo mu myaka 10 ishize, ibyo si bitanu, ntabwo uri umwana wanjye.
Mumaze imyaka muntoteza, bigomba guhagarara. Nta mwana wanjye wa nyawe wakora byo murekere aho, nzabishyira hanze ejo, nzabishyira ku mbuga nkoranyamabaga no mu binyamakuru. Hanyuma nzajyana nyoko mu nkiko. Aratekereza ko ibyo ari umukino woroshye, nakomeza azabibona azajya muri gereza.”
Kugeza ubu ntacyo Davido aravuga cyemeza ko ibyo biganiro ari iby’ukuri koko cyangwa niba yahimbiwe, icyakora ubwo butumwa bwakwirakwiye hose bukurura impaka ku bakoresha imbuga nkoranyambaga bamwe banenga uwo muhanzi abandi bamushyigikira.
Ibyo biganiro by’ibanga byo kuri Whatsap (leaked chat) babishyize hanze kugira ngo bagaragaze uko uwo muhanzi yateye ubwoba nyina w’uwo mwana, amubwira ko ashobora kumufungisha kubera ibyo yise guhora amutoteza icyakora nyina w’umwana we akavuga ko ari ugukurikirana uburenganzira bw’umukobwa we.
Uwo mwana witwa Anuoluwapo Adeleke, Mitchelle yavutse mu 2014 aho kuri ubu afite imyaka 12 y’amavuko icyakora akaba ayigejeje atazi se.