Umuhanzi wa Afrobeats ukomoka muri Nigeria Davido, yatangaje ko yari ageze aho ashaka kureka umuziki mbere gato y’uko asohora indirimbo “With You” yakoranye na Omah Lay.
Mu mashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, Davido yemeye ko atigeze yitegura ko iyo ndirimbo yaba iya mbere mu ziri kuri alubumu ye aheruka gusohora.
Davido avuga ko abandi bahanzi hari ubwo babona indirimbo ikunzwe bagitangira umuziki abandi bakayibona urugendo rwawo barugeze hagati ariko we yari ageze aho arambirwa atarabona indirimbo ikundwa ku kigero nk’icya ‘With You’.
Yagize ati: “Hari abahanzi bagira indirimbo nk’iyo mu ntangiriro z’umuziki wabo, abandi bakayibona urugendo rugeze hagati. Kuri njye hashize imyaka iri hagati ya 13–14 ndi mu muziki, nari ntangiye no gutekereza kuwuhagarika. Ariko Imana inyihereye iyi ndirimbo, yongereye ubuzima bushya mu rugendo rwanjye rw’umuziki.”
Agaruka ku rugendo rwe, Davido yavuze ko bidasanzwe kubona umuhanzi agira indirimbo ikunzwe cyane nyuma y’imyaka myinshi amaze mu muziki.
Indirimbo ‘With You’ imaze amezi agera muri atanu ku rubuga rwa youtube rwa Davido ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 14 z’abamaze kuyireba, ikaba ari mwe mu ndirimbo zigize Alubumu nshya ya Davido yise ‘5IVE’ aherutse gushyira ahagaragara.
Davido yavuze ibyo mu gihe aherutse gushyirwa mu banyamuryango b’umuryango utegura ibihembo bya Grammy Award (Recording Academy), ibifatwa nk’intambwe ikomeye uyu muhanzi yateye.