Umuhanzi uri mu bakunzwe mu gihugu cya Nigeria no mu ruhando mpuzamahanga David Adeleke umenyerewe cyane ku izina rya Davido yatanze isezerano ryo kuzafata neza umugore we Chioma Rowland.
Ni ibyo yasezeranyije ababyeyi ba Chioma kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024, ubwo yashyingiranwaga na we nyuma y’ighe babana nk’umugore n’umugabo.
Uyu muhanzi yabwiye ababyeyi b’umugore we ko abakunda, abasezeranya kuzafata neza umukobwa wabo.
Mu magambo ye yagize ati: “Papa na Mama ndabakunda, Mbasezeranyije ko umukobwa wanyu nzamurinda kandi azahora yubashywe imbere yanjye n’abanjye bose.”
Davido yakomeje avuga ko umukunzi we yamusezeranyije ko azahora ari uw’agaciro mu buzima bwe bwose, kandi ko abimuhamirije imbere yabaje kubashyigikira mu birori by’ubukwe bwabo.
Bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye ubukwe barimo uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo, Ooni wa Ife Umwami w’ubwami bwa Yoruba, Oba Adeyeye Ogunwusi, Guverineri Godwin Obaseki, Guverineri Ademola Adeleke, Udom Emmanuel n’abandi.
Davido yasabye Chioma kuzamubera umugore 2019 babana mu 2023, bakaba bakoze ubukwe tariki 25 Kamena 2024 bwabereye mu kirwa cya Victoria i Lagos.