Davido yibutse umwana we witabye Imana mu birori by’ubukwe
Imyidagaduro

Davido yibutse umwana we witabye Imana mu birori by’ubukwe

MUTETERAZINA SHIFAH

August 11, 2025

Umuhanzi w’umunyanigeria uririmba injyana ya Afrobeats David Adeleke, yazirikanye umwana we Ifeanyi Adeleke uherutse kwitaba Imana, ubwo yagaragaraga yambaye ishati ifite ibipesu bikozwe mu ifoto y’uwo mwana.

Ni ubukwe yakoranye n’umugore we Chioma Rowlan, mu mpera z’icyumweru gishize burangwa no gusezerana imbere y’Imana, i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byashimangiraga ibirori bari barabanje gukora byo gusabwa n’umuryango we byabaye muri Kamena 2024.

Uyu muhanzi kandi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye arimo gutakana n’umugore we umutsima (Cake), bigaragara ko ku maboko y’ishati hariho ibipesu biriho ifoto y’umwana we w’umuhungu uherutse kwitaba Imana.

Uwo mwana yapfuye afite imyaka itatu mu 2022, akaba yarazize kuba yararohamye muri Pisine (piscine) yo mu rugo rw’uwo muhanzi, nk’uko byatangajwe na polisi icyo gihe.

Uretse kuba Davido yarazirikanye umwana we, ubwo bukwe bwaranzwe n’udushya turimo kuba bwaratwaye asaga miliyoni 3.7 z’Amadolari ya Amerika, no kwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo Adekunle Gold, Teni, Zlatan Ibile, n’abandi.

Tariki 20 Ukwakira 2019, ni bwo Davido na Chioma bibarutse umwana w’umuhungu, bamwita David Ifeanyi Adedeji Adeleke Jr, gusa aza gupfa mu 2022.

Davido na Chioma bari kumwe n’umwana wabo w’umuhungu Ifeanyi atarapfa

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA