Davido yifuza gukorana indirimbo na Rihanna
Ibyamamare

Davido yifuza gukorana indirimbo na Rihanna

MUTETERAZINA SHIFAH

December 19, 2025

David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido mu njyana ya Afrobeat akaba akomoka muri Nigeria, yatangaje abahanzi yifuza gukorana na bo indirimbo barimo Rihanna uri mu bakunzwe ku Isi.

Mu kiganiro gisanzwe kiba imbonankubone (Live streem) yagiranye n’umunyamakuru w’Umunya-Nigeria Carter Efe, Davido yabajijwe abahanzi yifuza gukorana na bo indirimbo agaragaza urutonde rw’abahanzi yifuza gukorana nabo barimo Rihanna.

Yagize ati: “Nakwishimira kandi nakunda cyane gukorana indirimbo na Rihanna, ndetse na Kehlani. Numva njye na Rihanna twakora umuziki mwiza cyane. Nifuza kandi gukorana na bagenzi banjye barimo Tems, Ayra Starr na Morravey.”

Davido avuze ibi nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwizwa amajwi y’indirimbo yakozwe hifashishijwe ubwenge bukorano (AI) yumvikanamo Rihanna na Davido.

Davido aheruka gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cyiswe ‘Kigali 5ive tour’cyabereye muri BK Arena tariki 5 Ukuboza 2025, cyateguwe na Intore cyari kigamije kumenyekanisha abakunzi b’umuziki we mu Rwanda Alubum ye ya gatanu yise ‘5ive Album’.

Davido uherutse gutaramira Abanyarwanda yaherukaga gutaramira mu Rwanda muri Kanama 2023 mu gitaramo cya “Giants of Africa” ndetse no mu cya ‘Trace Awards’ cyabaye mu Ukwakira 2023 yishimirwa mu ndirimbo ze zitandukanye.

Kugeza ubu Davido arimo kwitegura gutanga ibyishimo ku bazitabira umukino wa nyuma wa TotalEnergies CAF Africa Cup of Nations 2025 mu gitaramo kizaherekeza iryo rushanwa tariki 20 Ukuboza 2025 aho azafatanya n’abarimo French Montana.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA