Kuri wa 8 Mata 2024, Abadipolomate batandukanye n’Abanyarwanda baba muri Denmark bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside (Ibuka) muri Danmark, Abanyarwanda baba muri Denmark, Amabasade y’u Rwanda mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi n’Amajyarugu y’Inyanja y’Athalantic (Nordics), harimo na Denmark.
Cyabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye mu Mujyi wa Copenhagen, cyitabirwa n’abarenga 250 barimo abayobozi, Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda, Signe Winding Alberg ufite icyicaro muri Uganda, abahagarariye Guverinoma ya Denmark, abagize Inteko Ishingamategeko n’inshuti z’u Rwanda.
Semukanya Egide Victor Perezida wa Ibuka muri Denmark, yasobanuriye abitabiriye ukuntu Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, ibinyujije mu kubiba amacakubiri n’urwango mu Banyarwanda yari ifite umugambi wo kurimbura Abatutsi.
Yavuze ko kurokoka kwa benshi babikesha ubutwari bwa FPR-Inkotanyi, asaba abarokotse gukomeza gusigasira ibyagezweho no gushyigikira gahunda z’Igihugu batanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge hagamijwe kubakora ejo heza.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Denmark Dr. Gashumba Diane mu ijambo rye yashimiye abadipolomate n’inshuti z’u Rwanda kuba baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsimu 1994.
Dr. Gashumba yanenze ibihugu bikigoreka amateka y’u Rwanda, bivuga ko mu Rwanda habaye intambara y’abeneguhugu.
Yavuze ko n’uyu munsi abayobozi bamwe bo muri ibyo bihugu bagirira nabi Abanyarwanda mu buryo budasubirwaho, bagoreka ukuri, kandi bagashaka kugena icyerekezo cy’imiyoborere y’u Rwanda.
Uwo mudipolmate yashimiye imiyoborere myiza y’u Rwanda, irangajwe imbere na Perezida Kagame, washyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, mu komora ibikomere, guhangana n’ihungabana ndetse no kurandura icyasubize inyuma u Rwanda.
Amb. Dr. Gashumba yasubiyemo amagambo ya Perezida Kagame aho yavuze ko “ukuri kuzahora gutsinda ikibi.”
Amb. Dr. Gashuma yagaragaje ukuntu ubwicanyi bwagiye bukorerwa Abatutsi mu 1959, 1961 no mu 1963, byatumye Abatutsi benshi bahungira mu bihugu bituranyi by’u Rwanda.
Yavuze ukuntu habaye ihezwa n’ikandimizwa ryakorerwaga Abatutsi bari barasigaye mu Rwanda, yaba mu mashuri mu nzego z’ubuyobozi, mu ngabo no mu zindi nzego zigize ubuzima muri rusange.
Gashumba yanagarutse ku buryo no mu ndangamuntu hari harashyizwemo amako bikavangura abaturage.
Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wateguwe igihe kirekire amahanga yose arebera, ikaba yarahagaritswe n’ingabo za RPF-Inkotanyi ziyobowe na Perezida Paul Kagame.
Yavuze ko hashingiwe ku muryongo watanzwe na RPF-Inkotanyi, u Rwanda rufite amahoro, kandi rwakira n’impunzi, rukaba rwaciye amoko mu ndangamuntu, mu rwego Abanyarwanda bose bahabwe amahirwe angana.
Amb. Dr. Gashumba kandi yanakomoje ku kuba hari ibihugu bimwe bitigeze byigira ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda, aho yatanze urugero rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hakomeje gukwikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yibasira abavuga Ikinyarwanda bo muri icyo gihugu.
Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda Signe Winding Alberg wahagarariye Guverinoma ya Denmark, yashimiye u Rwanda kuba rwarashoboye kwikura mu gahinda rukiyubaka ndetse kandi rukunga ubumwe, rukaba ari igihugu gitekanye.