Denmark yafunguye Ambasade i Kigali
Amakuru

Denmark yafunguye Ambasade i Kigali

ZIGAMA THEONESTE

February 17, 2026

Igihugu cya Denmark cyafunguye ku mugaragaro Ambasade cyayo i Kigali mu kurushaho gushimangira umubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ibirori byo gufungura iyi Ambasade byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026, byitabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Denmark, Lars Løkke Rasmussen.

Minisitiri Nduhungirehe yashimye umubano ushingiye kuri dipolomasi ukomeje gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi, anashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na Denmark mu mishinga ibyara inyungu.

Denmark yafunguye ambasade yayo mu Rwanda muri Kanama 2025, igena Casper Stenger Jensen nka ambasaderi wayo wa mbere mu Rwanda. Ni we wa mbere ugize icyicaro mu Rwanda, ndetse yashimangiye ko bifuza gukomeza kwagura umubano n’ibihugu bitandukanye.

Ibihugu byombi bisanganywe umubano urangwa n’ubutwererane buhamye mu nzego zitandukanye zirimo iterambere, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ibijyanye no kwita ku bimukira n’impunzi n’ibindi.
Muri Mata 2021 ni bwo Minisitiri ushinzwe Ubutwererane mu Iterambere Møller Mortensen na Minisitiri ushinzwe Abimukira no kubasubiza mu buzima busanzwe Mattias Tesfaye basuye u Rwanda, basinya ku masezerano y’ubufatanye mu kwita ku bimukira n’abasaba ubuhungiro ndetse n’andi y’ubutwererane mu bya Politiki.

Icyo gihe ibihugu byombi byiyemeje kurushaho kwimakaza ubutwererane mu nzego zitandukanye zigamije gushyigikira iterambere ry’u Rwanda mu bukungu na sosiyete, harimo n’inzego zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, imiyoborere myiza n’izindi zishyigikira amasezerano yasinywe.

Kuri ubu Denmark iri mu bihugu bitera inkunga inkambi y’agateganyo ya Gashora icumbikira abimukira n’abasaba ubuhungiro baturuka muri Libya bategereje kwimurirwa mu bihugu byemera kubakira hanze y’Afurika.

Mu rwego rw’ubutabera, Denmark yoherereje u Rwanda abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorerewe Abatutsi mu 1994, ari bo Emmanuel Mbarushimana woherejwe mu 2014 na Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu 2018.

Minisitiri Nduhungirehe Olivier yashimye umubano ushingiye kuri dipolomasi ukomeje gushinga imizi hagati y’u Rwanda na Denmark

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA