Denmark yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda
Politiki

Denmark yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

August 8, 2025

Nyuma y’uko Ibiro bishinzwe Imishinga y’Ubwami bwa Denmark i Kigali byakoraga imirimo ya Ambasade kuva mu Gushyingo 2022, guhera ku wa 1 Kanama 2025 ibyo biro byahindutse Ambasade, ikaba ifatwa nk’intambwe ikomeye itewe mu mubano w’ibihugu byombi.

Ibiro by’iyo Ambasade nshya byahaye ikaze Ambasaderi mushya wa Denmark mu Rwanda Casper Stenger Jensen, umaze iminsi mike ageze mu Rwanda aho aje guhagararira inyungu z’Igihugu cye gisanzwe gifitanye umubano uzira amakemwa n’u Rwanda.

Peter Eilschow Olesen Olesen wayoboraga Ibiro by’imishinga azakomeza kuba Ambasaderi wungirije. Ambasade yatangaje ko ikirangantego cy’Ubwami bwa Denmark cyamaze kugezwa muri Ambasade nk’ikimenyetso kidashidikanywaho cy’uko ibyari ibiro bishinzwe imishinga byahindutse Ambasade.  

Ambasaderi Casper Stenger Jensen yavuze ko mu cyumweru cya mbere amaze i Kigali, yishimiye kujya ku kazi ku munsi we wa mbere ari na wo yizihijeho isabukuru ye y’amavuko.

Yagize ati: “Icyumweru cyihariye cyanje i Kigali. Sinagize amahirwe yo gutangira akazi kanjye nk’Umuyobozi w’Ambasade nanizihiza umunsi wanjye w’amavuko gusa, ahubwo nagiriwe n’ubuntu bwo kuzanira bagenzi banjye muri Ambasade shokola (chocolate) yavuye muri Denmark. Ikindi kandi twafunguye impano ikomeye yaturutse muri Ambasade y’Ububanyi n’Amahanga ya Denmark i Copenhagen.”  

U Rwanda na Denmark bisanganywe umubano urangwa n’ubutwererane buhamye mu nzego zitandukanye zirimo iterambere, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ibijyanye no kwita ku bimukira n’impunzi n’ibindi.

Muri Mata 2021 ni bwo Minisitiri ushinzwe Ubutwererane mu Iterambere Møller Mortensen na Minisitiri ushinzwe Abimukira no kubasubiza mu buzima busanzwe Mattias Tesfaye basuye u Rwanda, basinya ku masezerano y’ubufatanye mu kwita ku bimukira n’abasaba ubuhungiro ndetse n’andi y’ubutwererane mu bya Politiki.

Icyo gihe ibihugu byombi byiyemeje kurushaho kwimakaza ubutwererane mu nzego zitandukanye zigamije gushyigikira iterambere ry’u Rwanda mu bukungu na sosiyete, harimo n’inzegoi zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, imiyoborere myiza n’izindi zishyigikira amasezerano yasinywe.

Kuri ubu Denmark iri mu bihugu bitera inkunga inkambi y’agateganyo ya Gashora icumbikira abimukira n’abasaba ubuhungiro baturuka muri Libya bategereje kwimurirwa mu bihugu byemera kubakira hanze y’Afurika.

Muri Mutarama 2024, Minisitiri wa Denmark ushinzwe Ubutwererane mu Iterambere na Politiki y’Isi yo guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe Dan Jørgensen, yasuye Kigali aho yari aje kwifatanya na Minisitiri w’Ibidukikije w’u Rwanda kuyobora Gahunda y’Ubufatanye bw’ibihugu bugamije gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe (NDC Partnership).

Muri Gicurasi 2025, na bwo Intumwa yihariye ya Denmark mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’Akarere ka Sahel Amb. Birgitte Nygaard Markussen yasuye u Rwanda aganira n’abayobozi ku mubano w’ibihugu byombi ndetse no kubirebana n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Amasezerano n’imishinga ibihugu byombi biheruka kwemeranya bishimangira ubushake bwabyo mu kurushaho kongerera imbaraga uwo mubano no gukemura ingorane ibihugu byombi bisangiye.

Mu rwego rw’ubutabera, Denmark yoherereje u Rwanda abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorerewe Abatutsi mu 1994, ari bo Emmanuel Mbarushimana woherejwe muri 2014 na Wenceslas Twagirayezu woherejwe muri 2018.

Ambasaderi mushya yishimiye gutangira akazi ku munsi we w’amavuko, akazanira n’abakozi shokola yo muri Denmark

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA