Depite Mukabalisa yabonye undi mudali wa zahabu mu mikino y’Inteko za EAC
Amakuru

Depite Mukabalisa yabonye undi mudali wa zahabu mu mikino y’Inteko za EAC

SHEMA IVAN

December 11, 2025

Depite Mukabalisa Germaine yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa ku maguru mu ntera ya metero 800 mu marushanwa ahuza Abadepite n’Abasenateri bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Iyi mikino irimo kubera i Kampala muri Uganda kuva tariki ya 6 kuzageza ku ya 15 Ukuboza 2025.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bihataniye imidali, aho rwitwaje abakina Volleyball mu bagabo n’abagore, abakina ku masaha, abakina golf n’abasiganwa ku maguru.

Depite Mukabalisa Germaine yegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa ku maguru muri metero 800.

Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya yegukanye umudali wa zahabu muri metero 800 kuko yabikoze mu 2024 i Mombasa muri Kenya.

Uyu mudali wa zahabu yegukanye mu irushanwa ry’umwaka wiyongera ku wundi yatwaye mu gusiganwa metero 400 n’uw’umuringa muri metero 100.

Depite Mukabalisa Germaine amaze kwandika izina muri iyi mikino kuko mu mwaka wa 2023 na bwo yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa metelo 400, mu gihe mu 2022 yari yegukanye uw’umuringa mu mikino yabereye i Juba muri Sudani y’Epfo.

Depite Mukabalisa Germaine yegukanye undi mudali wa zahabu mu mikino y’Inteko za EAC iri kubera muri Uganda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA