Diamond arashinjwa gutererana uwahoze ari umujyanama we urembye
Imyidagaduro

Diamond arashinjwa gutererana uwahoze ari umujyanama we urembye

MUTETERAZINA SHIFAH

January 13, 2026

Umuhanzi Diamond Platnumz aravugwaho kuba yarirengagije uwahoze ari umujyanama we, Said Mkubwa Fella, urembye cyane. Ibi bije mu gihe Diamond ubwe hamwe n’ubuyobozi bw’inzu imufasha gutunganya umuziki “Wasafi Records” bavuga ko bakomeje kumufasha.

Ibi byagarutsweho n’umugore wa Mkubwa Fella, Sweet Fella, mu ijoro ryo ku itariki ya 12 Mutarama 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko yari amaze igihe kirekire acecetse, ariko ko amakuru akomeje gukwirakwizwa avuga ko Wasafi Records iri kwita ku mugabo we yatumye n’abandi bari barimo kumufasha babihagarika, bakeka ko ubufasha bwayo buhagije.

Yagize ati:“Ntabwo nje ku mbuga nkoranyambaga mvuga iby’uburwayi bw’umugabo wanjye ngo abantu batange ibitekerezo cyangwa basubiremo ibyiza yakoze ahubwo ndambiwe guceceka nje kugaragaza ko ibihe bigoye byo kumuvuza ndimo kubicamo njyenyine nta bufasha bw’uwo ariwe wese.”

Yunzemo ati:“Mkubwa Fella akomeje gutereranwa n’inshuti ze za hafi, kuko benshi bakekaga ko Diamond Platnumz ari we umufasha kandi kugeza ubu ari twe turimo kwirwanaho, iby’uko akimwitaho mwibyitaho abagiraneza namwe mwagaragaza uruhare rwanyu.”

Nubwo agaragaza ko hari igihe Diamond yabafashije, Sweet Fella avuga ko ubu hashize igihe kirekire nta bufasha babona, ndetse ko atakiri no kwitaba telefoni zabo.

Ati:“Ni byo, Diamond azi ko Fella arwaye.Yanadufashije kujya mu Buhinde kwivuriza, kandi ndabimushimira. Ariko nyuma yaho habayeho guceceka. Ntekereza ko yashoboraga gukora ibirenzeho. Ni yo mpamvu nashakaga ko abantu bumva ko ubu ndi jyenyine.”

Yakomeje anibutsa ko mu gihe umugabo we yari akiri muzima kandi agikora, yafashije abahanzi benshi, ku buryo hari n’abamuhamagaraga mu masaha y’ijoro bamusaba ubufasha.

Ati:“Abantu bamuhamagaraga nijoro kugeza bucyeye. Iyo batamubonaga, bahamagaraga jye bakansaba kumubyutsa kuko bamukeneye. Uyu munsi abo bose yarabuze.”

Nta makuru arambuye aratangazwa ku ndwara nyayo Mkubwa Fella arwaye, icyakora bivugwa ko yabaye ku igice cy’amaguru ye kidakora (paralysé). Umuryango we watangaje ko ukoresha amafaranga agera kuri miliyoni 1.2 z’amashilingi ya Tanzania, ahwanye n’asaga ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda, ku myitozo ngororamubiri gusa.

Mkubwa Fella azwi cyane nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu kuzamura no gufasha abahanzi barenga 100, barimo Diamond Platnumz, Harmonize, Rayvanny, Mbosso, Aslay, n’abandi benshi. Yinjiye mu buyobozi bwa WCB Wasafi mu mwaka wa 2014 akora nk’umujyanama wihariye wa Diamond Platnumz, aza kubihagarika mu 2019.

Sweet Fella avuga ko umugabo we yirengagijwe n’ibyamamare yafashijwe kuzamuka birimo Diomond

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA