Umuhanzi Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz yahishuye aho igitekerezo cy’indirimbo yise Komasava cyavuye n’igisobanuro cy’imbyino yayo.
Ubwo yari mu kiganiro yagiriye mu bitaramo by’iserukiramuco rya Afronation mu ijoro rya 29 Kamena 2024 birimo kubera muri Portugal, Diamond yavuze ko indirimbo Komasava yayanditse ku munsi wa 27 w’igisibo cya Ramadhan.
Agaruka kuri iyi ndirimbo yamamaye ku cyane ndetse ikaniharira imitima y’abakunzi ba muzika bitewe n’uko ikungahaye ku mico itandukanye, Diamond yavuze ko yayanditse ari kumwe na producer we.
Ati: “Nari ndikumwe na producer wanjye, nuko ndavuga nti, igihe kirageze cyo kujya gusenga isengesho ryo mu gicuku (Tahajjud), ubusanzwe nk’umuyisilamu iyo usenga iryo sengesho, Imana iguha ibyo usabye byose. Njya gusenga nyuma yo gusenga nsubira muri studio.”
Diamond avuga ko ikorwa bibanze cyane ku ndirimbo yakongera kugarura ubumwe mu bantu, ku buryo nta muntu n’umwe yaheza cyangwa ntayisobanukirwe.
Ati: “Ubwo rero twafataga amajwi y’indirimbo, twatekerezaga ku ndirimbo idafite icyo itwaye hashingiwe ku hantu ukomoka, uwo uriwe, tureba indirimbo ishobora guhuza abantu, niyo mpamvu nashyizemo indimi zitandukanye, Igifaransa, Igiswahiri, Ikilatini, Ikizulu.”
Ku bijyanye n’imbyino y’iyo ndirimbo, Diamond avuga ko basakaga imbyino ishobora kuzamura umunezero w’abantu nk’ikimenyetso cy’ubusabane nyuma y’uko Isi yari ivuye mu bihe bitari byoroshye by’icyorezo cya Covid -19 cyagaragaye nk’inzira y’ubwigunge .
Ngo nubwo iyo ndirimbo imara iminota ine n’amasegonda 36, ariko kuyandika byamutwaye igihe cyigera ku minota 20, anasobanura impamvu yayise Komasava.
Yagize ati: “ Ijambo ryose ndetse n’injyana yose byagombaga kumvikana neza, niyo mpamvu kuyandika byantwaye iminota igera kuri 20, Komasava rijyana n’injyana, usibye ibyo kandi Igifaransa ni kinini, bivuze ko abantu bagikoresha ari benshi.”
Avuga ko urukundo akunda igifaransa rwamusunikiye ku cyiga, kuri ubu akaba amaze kumenya gusuhuza ndetse n’amagambo amwe n’amwe y’urukundo ku buryo yashobora kubwira umuntu amagambo y’urukundo mu gifaransa.
Mu gihe gisaga ukwezi kumwe n’iminsi imaze isohotse, Komasava imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 3.1 kuri YouTube, miliyoni 5.4 kuri Boomplay, na miliyoni 1.6 kuri Spotify.
Abakurikiranira hafi ibijyanye n’umuziki bavuga ko ibi bishobora kuzaba impamvu nyamukuru yo kumenyekana k’umuziki wa Tanzania ku ruhando mpuzamahanga.
Uretse Komasava, hari izindi ndirimbo zo muri Tanzaniya zamenyekanye cyane ku rwego rwa Afurika ndetse zirakundwa cyane, zirimo Single Again ya Harmonize, Tetema ya Rayvanny na Diamond, Aje ya Alikiba, Kwangwaru ya Harmonize na Diamond n’izindi.