DIGP Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda
Amakuru

DIGP Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Imvaho Nshya

February 20, 2023

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagize DCG Felix Namuhoranye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu asimbuye IGP Dan Munyuza wayoboraga uru rwego guhera mu mwaka wa 2018.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko Perezida Kagame yashyizeho abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.

Umukuru w’Igihugu yagize Col Celestin Kanyamahanga, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

Ni mu gihe CP Vincent Sano yagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Polisi, ari na zo nshingano DIGP Namuhoranye yakoraga nka Komiseri Mukuru Wungirije.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA