Diogo Jota wakiniraga Liverpool yitabye Imana
Amakuru

Diogo Jota wakiniraga Liverpool yitabye Imana

SHEMA IVAN

July 3, 2025

Rutahizamu wa Liverpool n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Diogo Jota, wari ufite imyaka 28, yitabye Imana ari kumwe n’umuvandimwe we Andre Silva yo gukora impanuka ikomeye y’imodoka.

Inkuru y’Urupfu rw’uyu mukinnyi rwatangajwe n’ikinyamakuru Marca cyo kuri Espgane mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nyuma y’impanuka y’imodoka yabereye mu Ntara ya Zamora muri Espagne.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko imodoka barimo yerenze umuhanda, kandi bombi bahasize ubuzima.

Hari hashize ibyumweru bibiri Jota ashyingiranywe n’umukunzi we Rute Cardoso mu bukwe bwabereye i Porto.

Urugendo rwa Diego Jota muri Ruhago

Diego Jota yatangiye gukina ruhago mu Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paços de Ferreira iwabo muri Portugal, mbere yo kwerekeza muri Atlético Madrid mu 2016.

Muri iyi kipe yo muri Espagne ntabwo yatinzeyo kuko yahise atizwa muri FC Porto y’iwabo yavuyemo yerekeza muri Wolverhampton Wanderers (Wolves) mu 2018.

Jota yamaze imyaka ibiri muri iyi kipe yo mu majyepfo y’u Bwongereza mbere yo kwerekeza muri Liverpool muri Nzeri 2020.
Muri Liverpool yatwayemo ibikombe bibiri bya Premier League birimo igiheruka cya 2024/25, yegukanye ibindi bikombe birimo FA Cup na Carabao Cup.

Yatangiye gukinira ikipe y’igihugu ya Portugal mu Ugushyingo 2019, yakinnye Igikombe cy’u Burayi cya 2022 na 2024. Yatwaye UEFA Nations League inshuro ebyiri na Portugal harimo n’iheruka yatwaye muri Gicurasi 2025.

Diogo Jota wakiniraga Liverpool yitabye Imana
Hari hashize ibyumweru bibiri Jota ashyingiranywe n’umukunzi we Rute Cardoso

TANGA IGITECYEREZO

  • Jaen Bosc
    July 3, 2025 at 2:36 pm Musubize

    Imana imwacyire mubayo
    Nakund

  • Seventy
    July 3, 2025 at 5:04 pm Musubize

    Iyi Ni Inkuru Yinshamugongo Inkurumbiyambere Ibaho. Yatugoyekuyakira .
    Abantutwese. Igihugucyose . Na Afurika Yose . Ndetse Ni Isi Murirusange . Twirirwanye Umubabaro Udasanzwe Agahinda Gakabije . Kokumva Ngo
    DIYAGO JOTA Nu Muvandimwewe Bitabye Imana Bazize Impanuka Yimodoka . Gusa Isi Tubuze Zahabu Ikomeye Ariyo
    DIYAGO JOTA . Abantutwese Dukunda Umupira Wamaguru Twihanganishije Abomumuryangowe Ahobarihose Bakomeze Kwihangana Ninshutize Bakoranye Mumakipe Namakipe Yagiye Anyuramo Yose . Abakoranyenawe Bihangane . DIYAGO JOTA Nu Muvandimwe Imaha Ibakire Mubayo Baruhukire Mumahoro .

  • habumugisha silas
    July 4, 2025 at 9:32 pm Musubize

    RIP JOTA.

  • Nd,osin boy
    July 5, 2025 at 12:39 am Musubize

    Imana imwakire mu bwami bwayo abamukund mwes mwihangane aho muri mwese amen

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA