Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko guhera mu kwezi k’Ukwakira 2025, kizatangira gutanga impamyabumenyi n’impamyabushobozi (dipolome) ku banyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bernard Bahati, yatangaje ko umunyeshuri wese ushaka guhabwa impamyabumenyi agomba kuba yaragejeje nibura ku manota 50% ku bizamini byose bya Leta ku biga ubumenyi rusange.
Ni mu gihe ku banyeshuri biga amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET), uzahabwa impamyabushobozi asabwa kugira amanota atari munsi ya 70% mu bizamini ngiro yakoze.
Minisiteri y’Uburezi iheruka gutangaza ko abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu 2024/2025, bari 106 079, abakoze bangana na 105 997, muri bo 94 409 batsinze, bingana na 89.1%.
Ugereranyije n’umwaka wabanje, amanota y’abatsinze yiyongereyeho 10.5%, bikerekana intambwe ikomeye mu rwego rw’uburezi mu Rwanda.
NESA yanibukije ko abakandida batanyuzwe n’amanota yabo bashobora gusaba ko asubirwamo.
Abanyeshuri biyandikishirije ku mashuri bagomba kubinyuza ku buyobozi bw’ishuri, mu gihe abakandida bigenga bakoresha urubuga rwa SDMS.
Ubusabe bugomba kuba bwatanzwe mu minsi 30 uhereye igihe amanota yatangarijwe. Nyuma y’icyo gihe sisitemu izafungwa kandi nta busabe buzaba bwamewe kwakirwa.
NESA mu gihe imaze kwakira ubusabe, ishyiraho Komite yihariye isuzuma ikibazo. Iyo basanze nta shingiro gifite, umukandida amenyeshwa binyuze mu butumwa bugufi (SMS). Ibyo bisubizo bitangwa mu gihe kitarenze iminsi 60 kuva ubusabe bwakiriwe.
NESA yemeje ko iri suzumwa ry’amanota rizakomeza gukorwa mu gihe cyagenwe, icyakora ngo ntibizatuma gutangwa kw’impamyabumenyi n’impamyabushobozi bitinda.