Umwe mu bakobwa bavanga umuziki neza muri Nigeria Florence Ifeoluwa Otedola uzwi cyane nka DJ Cuppy, yatangaje ko agiye gufata akaruhuko ku mbuga nkoranyambaga akiyitaho ndetse akongera kumenyana n’abantu bashya atari azi.
Ubusanzwe DJ Cuppy asanzwe amenyereweho cyane gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane mu rwego rwo kwamamaza ibyo akora no gusangiza abakunzi be amakuru atandukanye.
Yifashishijeurubuga rwe rwa X, DJ Cuppy yabwiye abakunzi ibijyanye n’ingamba afite mu mu mwaka 2026, nk’ibisanzwe ku bandi bantu bashyiraho intego z’umwaka mu ntangiriro zawo.
Asobanura impamvu y’uku gufata akaruhuko, DJ Cuppy yavuze ko akeneye igihe cyo kwisubiraho (reset) no kongera kwiyunga n’Imana.
Yagize ati: “Ngiye gufata akaruhuko gato ku mbuga nkoranyambaga.
Nkeneye igihe cyo gutuza njyenyine no kumara umwanya niherereye ndi kumwe n’Imana. Meze neza. Ndi gufata umwanya wo kwisubiraho no kongera kwiyunga n’umuremyi, Nzagaruka.”
Yakomeje asobanura ko yasobanukiwe ko bikenewe ko atangira igisibo cy’iminsi 21, kugira ngo abashe gukemura bimwe mu bibazo bye bwite mu mwaka mushya wa 2026.
DJ Cuppy yigeze gutaramira mu Rwanda tariki 21 Kanama 2015, mu gitaramo cyabereye mu kabyiniro ka People Dance Venue i Kacyiru ku wa Gatanu, kimwe mu bitaramo yakoraga bizenguruka Afurika yise “DJ Cuppy Takes Africa”
DJ Cuppy avuze ibyo nyuma y’uko mu mpera ya 2025, yari yatangaje ko yamaze gukizwa kandi yifuza ko intego ye ya mbere ari kugera mu ijuru kandi ko atazemera ingeso mbi cyangwa ibitekerezo bibi mu buzima bwe.
