DJ Etania yagaye Abagandekazi banga gupfukamira abagabo
Mu Mahanga

DJ Etania yagaye Abagandekazi banga gupfukamira abagabo

MUTETERAZINA SHIFAH

December 10, 2025

Umunyamakuru akaba n’umwe mu bakobwa bavanga neza umuziki (DJ) muri Uganda Etania Mutoni yagaye abakobwa bo mu gihugu cya Uganda bavuga ko batapfukamira abagabo nk’ikimenyetso cyo kububaha, ashimangira ko nta mpamvu ifatika baba bafite.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yakoranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi muri Uganda, avuga ko nta kibazo na gito abona mu gupfukamira umugabo bazashakana.

Ibyo byatumye ku mbuga nkoranyambaga habaho impaka, amaze gutangaza ku mugaragaro ko gupfukamira umugabo ari ikimenyetso cy’icyubahiro.

Yagize ati: “Bamwe muri mwe mupfukama kubera izindi mpamvu, none ntimwifuza gupfukamira abagabo mubaha amafunguro? mwirirwa muvuga ngo ‘sinzigera mpfukamira umugabo.”

Nyamara mushobora gupfukama gukora ibitari byiza. Ariko gupfukama muha icyubahiro abagabo banyu mukabigira ikizira. Nakuze mbona mama apfukama. Nubwo atari Umugande, yashatse mu muryango w’Abagande, kandi uwo ni wo muco wabo.”

Mutoni Etania yakomeje agaragaza ko gupfukamira umugabo abifata nk’umuco wo kubaha umugabo akibaza impamvu bamwe mu bagore bapfukama ku bw’izindi nyungu ariko bakabona ko gupfukamira abagabo babo ari ugusuzugurika.

Mutoni Etania ashimangira ko isenyuka ry’ingo ryiganje mu ngo zubakwa mu kinyajana cya 20, ahanini iterwa n’uko abakobwa n’abagore bataye uwo muco wo kubaha abagabo babo kandi byose bishingira ku kudaha agaciro imico gakondo imwe n’imwe.

DJ Mutoni avuze ibi mu gihe hashize iminsi avugwa mu rukundo n’umuhanzi Joshua Baraka

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA