Shema Arnould uzwi nka Dj Toxxyk yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ahakana ibyaha bibiri muri bine aregwa, ari byo gukoresha ibiyobyabwenge no kwanga gupimwa ko yanyoye ibisindisha.
Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026, aho Inteko Iburanisha y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, yatangiye ireba niba imyirondoro yanditse muri dosiye y’uregwa nyirayo ayemera koko.
Perezida w’inteko iburanisha yagaragaje ibyaha bine Shema Arnould ashinjwa birimo gukora impanuka ikica umuntu atabigambiriye, Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi (Cannabis Hybrid) n’imiti ifitanye isano na byo, guhunga ahakorewe impanuka no kwanga gupimishwa akuma gapima ko hari ibisindisha yanyoye.
Perezida w’inteko iburanisha yasabye ubushinjacyaha ko bwagaragaza impamvu bushingiraho busaba ko uregwa yakomeza gukurikiranwa afunzwe.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Shema Arnould yagonze umupolisi wari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda, amusabye guhagarara ngo amuyobore, atahagaze ahubwo yaramugonze ndetse agakomeza kumukurura kugeza muri metero 650, uvuye ahabereye impanuka.
Bwakomeje bugaragaza ko mbere y’uko akora iyo mpanuka, Dj Toxxyk yari yagaragaye mu kabari kamwe mu dukorera mu Mujyi wa Kigali, bityo bigaragaza ko impanuka yatewe n’uko yatwaye imokoka yanyoye ibisindisha.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko kuba yarahunze akava aho yakoreye impanuka agafatirwa i Karongi bubishingiraho busaba ko yakurikiranwa afunzwe kuko bigaragara ko n’ubundi yatoroka ubutabera aramutse arekuwe.
Bwagaragaje kandi ko muri raporo y’ibazwa rye, byagaragaye ko tariki 21 Ukuboza 2025, mu rugo iwe hasanzwe udupfunyika tw’urumogi n’imiti ifitanye isano n’ibiyobyabwenge hashingiwe ku kuba we ubwe yarabyiyemereye mu ibazwa akagaragaza ko ‘yatangiye kurukoresha mu 2021 ubwo yari amaze gutandukana n’umugore we.
Ubushinjacyaha kandi bwanashingiye kandi buhamya bw’Umuyobozi w’Umudugudu w’aho uregwa atuye, buhamya ko mu nzu ye, hasanzwemo ibyo biyobyabwenge, bityo busanga kuburana afunzwe byahagarika iryo koreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Dj Toxxyk yemeye anasabira imbabazi icyaha cyo gukora impanuka igahitana umuntu atabigambiriye avuga ko byatewe n’umunaniro uturuka ku miterere y’akazi akora.
Yagize ati: ” Ndemera icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, ariko kandi ibi byabaye mvuye mu kazi aho kuba mu kabari. Kubera akazi k’ijoro nkora [Kuvanga umuziki], agatotsi karanyibye ndasinzira, umupolisi sinamubonye nagiye kubona nsanga namugonze nshatse guhagarara biranga kubera ko imodoka yari yagize ikibazo.”
Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge Dj Toxxyk yabiteye utwatsi avuga ko atigeze abikoresha ko ibyasanzwe iwe n’ibivugwa ko yabyemereye mu ibazwa na we byamutunguye kuko inyandiko zagiye zandikwa mu Bugenzacyaha, atigeze amenya ibikubiyemo kuko barandikaga bakamubwira ngo asinye ariko atari azi ibikubiyemo cyane ko ari ubwa mbere yari akoze icyaha nk’uko bigaragara no muri sisitemu z’imiburanirize y’imanza.
Ku cyo guhunga akava ahakorewe impanuka agasangwa i Karongi bifatwa nko gutoroka na byo yabihakanye, avuga ko atari atorotse ahubwo yagize ubwoba akerekeza i Karongi kuko hatuye umujyanama we bityo yari amusanze ngo amufashe kwishyikiriza ubutabera.
Dj Toxxky yahakanye kandi ko atigeze yanga gupimwa kuko yavuye ahakorewe impanuka nta mupolisi uramugeraho.
Mu gusoza Dj Toxxyk yagaragaje ko ibyo byaha byombi yemera abisabira imbabazi asaba ko yakurikirwanwa adafunze kuko nta kibazo yateza.
Abamwunganira barimo Marie Josée Uwamahoro na Me Utazirubanda bagaragaje ko bemeranya n’ubushinjacyaha ku cyaha cyo kwica nta bushake cyakozwe n’uwo bunganira kandi yanabisabiye imbabazi bityo bagashingira ko ari bwo yari akoze icyaha ubusanzwe ari indakemwa mu mico no mu myifatire bityo byagashingiweho umukiliya wabo agakurikiranwa adafunze.
Bagaragaza ko uwo bunganira atigeze yanga gupimwa kuko yagiye i Karongi adahunze ahubwo yari asanze inshuti ihatuye ngo imufashe kwishyikiriza ubutabera ahubwo ubushinjacyaha bwagaragaza niba hari itegeko rigaragaza ko haba hari ahantu itegeko rigena ko umuntu agomba kwishyikiriza ubutabera kandi ko afatwa nta cyangombwa na kimwe yari afite cyagaragaza ko yari atorotse ubutabera ahubwo yagiye kubera ihungabana yari yagize.
Bakomeje bagaragaza ko ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge uwo bunganira atigeze abikoresha nk’uko yabigarutseho ko ahubwo yasize imfunguzo zifungura iwe mu modoka bityo yamaze iminsi ine atazi uzifite bityo atamenye uwajyanye ibyo biyobyabwenge iwe, ko ibiyobyabwenge bipimwa mu maraso kandi batigeze bamubwira kubimupima ngo abyange byose babishingiraho basaba ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze.
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko icyemezo cy’urubanza kizasomwa tariki 21 Mutarama 2026 ku rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, ku isaha ya saa Munani z’amanywa.
Itegeko riteganya ko umuntu wese wica undi bimugwiririye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu kuva ku bihumbi 500Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.
