Djabel Manishimwe yerekeje muri Police FC
Siporo

Djabel Manishimwe yerekeje muri Police FC

SHEMA IVAN

October 14, 2025

Ikipe ya Police FC yatangaje ko yasinyishije Manishimwe Djabel uheruka gutandukana na Naft Al-Wassat SC yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq, asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 asanze umutoza Ben Moussa batwaranye igikombe cya shampiyona mu 2022 muri APR FC nyuma y’igenda rya Erradi Adil Mohammed wari umutoza mukuru.

Iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda ni yo iyoboye Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 dore ko imaze gutsinda imikino itatu yakinwe.

Ku munsi wa kane wa Shampiyona, Police FC izakira Amagaju ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025.

Djabel Manishimwe ni umukinnyi mushya wa Police FC
Djabel Manishimwe yasinye umwaka umwe muri Police FC

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA