Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cy’imyaka itanu Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad na bagenzi be nyuma gusakaza amashusho ya Yampano akora imibonano mpuzabitsina n’umugore we.
Uretse Djihad abandi bareganwa na we barimo Ishimwe Patrick, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John, bose bahanishwa iyo myaka nk’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasomwe kuri uyu wa Kabiri 17 Gashyantare 2026.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Yampano yatanze ikirego yemera ko yifashe amashusho akora imibonano mpuzabitsina ku bushake kandi akayabika kuri emeli ye (email) ariko kuko Ishimwe Patrick (Pazzo Man) yari umujyanama we ngo yaje kuyakuraho telefoni ye kandi ngo yasanzwemo amashusho menshi y’urukozasoni yasangizaga abantu abanje kubaca amafaranga.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Djihad yashyize amashusho ya Yampano akora imibonano mpuzabitsina kuri Status ya Whatsapp ye ndetse hari na video ya Djihad aririmba anakoma ingoma avuga ko imipuri y’i Nyarugenge ijagaraye “ariko mwihangane gitare ari ku ngoma.”
Bunagaragaza ko hari group ya WhatsApp Djihad yari abereye admin yarimo abantu barenga 989 kandi yashyizwemo amashusho ya Yampano.
Ibyo bigashimangirwa n’ubuhamya bw’abarimo Eric Semuhungu na Gatete Sharon bavuga ko babonye amashusho ya Yampano yashyizwe kuri status ya Djihad.
Djihadi yabwiye Urukiko ko atigeze yohereza umuntu n’umwe amashusho y’urukozasoni, akemera ko yayabonye muri ya group ya WhatsApp.
Yagize ati: “Ndi imbere yanyu, nta muntu n’umwe nigeze noherereza ayo mashusho kubera ko nzi ko bigize icyaha.”
Djihad agashimangira ko ubuhamya bwa Semuhungu butavugisha ukuri kandi ko yabutanze bishingiye ku bibazo bari bafitanye, byo kuba yaramukozeho inkuru ubwo yaburanaga ari muri USA, asoza asaba Urukiko kumurenganura rukamugira umwere kuko nta cyaha yakoze.
Ishimwe François Xavier yaburanye yemera ko telefoni ye ari yo yakoreshejwe mu guhererekanya amashusho ya Yampano ariko akavuga ko hari umukozi bari baturanye ari na we wakundaga kuyikoresha.
Ubushinjacyaha bwerekanye ko yacaga abamusabaga ayo mashusho amafaranga 200 Frw cyangwa 100 Frw kugira ngo ayaboherereze hashingiwe ku butumwa yagiye yandikirana n’abayamusabaga, ibyo gusangiza amashusho y’urukozasoni ngo yari yarabigize umwuga kuko Telefoni ye yasanzwemo amashusho menshi y’urukozasoni yasangizaga abantu abanje kubaca amafaranga kandi yanabaga muri group ya WhatsApp, isangirizwamo amashusho y’urukozasoni ihuriweho n’abo mu Rwanda, u Burundi na Uganda.
Bwerekanye kandi ko muri telefoni ye hasanzwe ibiciro byerekana ko kwigisha imibonano mpuzabitsina ari 10.000 Frw, guhuza umuntu n’umukunzi ari 5.000 Frw, amashusho yigisha gukora imibonano mpuzabitsina yishyurwa 5.000 Frw, gukoresha uburyo bwo guhamagara imbona nkubone ‘Video call’ mu gukora imibonano mpuzabitsina ni 15.000 Frw n’ibindi byinshi.
Ubushinjacyaha bukomeza bugaragaza ko muri telefone ye kandi harimo amakuru agaragaza ko guhuza umuntu n’umukobwa bakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa sugar mummy ari 30.000 Frw, gukora imibonano mpuzabitsina online ni 10.000 Frw, guhabwa amashusho y’urukozasoni nyarwanda ni 10.000 FRw, aya Baltazar ni 5.000 Frw, iya ya Mpano ni 5.000 Frw, mu gihe kuguhuza n’umugore muzabana ari 30.000 Frw.
Nestor asaba kugirwa umwere kuko nubwo yakiriye ayo mashusho atari we wabaye intandaro
Ubushinjacyaha kandi bwasabye urukiko kwakira ikirego cyabwo, rugahamya abaregwa icyaha rubakurikiranyeho, bagahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu kuri buri umwe.

