Djihad na Pazzo Man bakatiwe iminsi 30 y’agateganyo K John ararekurwa
Ubutabera

Djihad na Pazzo Man bakatiwe iminsi 30 y’agateganyo K John ararekurwa

KAMALIZA AGNES

December 17, 2025

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza nshinjabyaha ku kirego cyatanzwe n’umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, ku gukwirakwiza amashusho ye y’urukozasoni rwanzuye ko; Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Pappy Nesta na Francois Xavier bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe Kalisa John uzwi nka K John nta mpamvu zikomeye zo gutuma akurikiranwa afunzwe.

Urukiko rwafashe uwo mwanzuro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Ukuboza 2025, nyuma yo kuburanisha urwo rubanza ku byaha abo basore bombi bakurikiranweho byo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.

Amashusho ya Yampano atera akabiriro n’umugore we yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga ku wa 09 Ugushyingo 2025, ariko atangaza ko nta ruhare yagize mu gusakaza ayo mashusho.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru The New Times, Yampano yemeje ko nyuma yo kubona ayo mashusho ku wa 09 Ugushyingo yahise atanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) avuga ko akeka ko Pazzo Man bahoze babana ari we wasakaje ayo mashusho.

Yampano yavuze ko kuva mu 2024, yabanaga mu nzu na Pazzo mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro, ariko umubano wabo utangira kuzamo agatotsi ubwo Yampano yasabaga Pazzo kwimuka mu mpera za Gicurasi kuko yari agiye kubana n’umukunzi we.

Pazzo wamufashaga mu kazi k’umuziki, ntiyishimiye ko bamubwiye ko agomba kwimuka yahise amubwira ko kugira ngo ahave amuha ibihumbi 500 Frw.

Icyo gihe bagiranye amakimbirane, ahera aho anamushinja gushyira hanze amashusho ye y’urukozasoni kuko yari afite uruhushya rwo kwinjira kuri konti ye yabikagaho amashusho n’amafoto.

Ku wa 14 Ugushyingo 2025, RIB yatangaje ko yataye muri yombi babiri bakekwaho gusakaza ayo mashusho barimo; Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kalisa John uzwi nka K. John.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza rigikomeje kandi buri wese ubifitemo uruhare azabiryozwa.

Ku wa 26 Ugushyingo 2025, RIB yongeye gutangaza ko yataye muri yombi Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad na Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta bakurikiranyweho gukwirakwiza ayo mashusho, mu gihe Ku wa 18 Ugushyingo 2025, nabwo uwitwa Ishimwe François Xavier nawe yari yatawe muri yombi akekwaho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abasangize ayo mashusho.

RIB yagaragaje ko kuva ku wa 18 Werurwe 2022, kugeza tariki 9 Ugushyingo 2025 Djihad yari yararezwe ibyaha icyenda, icyakora mu isesengura ryakozwe ryagaragaje ko bitandatu ari byo byakurikiranwa mu butabera, mu gihe bitatu ari mbonezamubano.

Kalisa John wamenyekanye nka K John yarekuwe n’Urukiko rwa Kicukuro nyuma yo gusanga nta mpamvu zikomeye zatuma akurikiranwaho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano
Abantu bane bafunze bakurikiranweho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’Umuhanzi Yampano

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA