Perezida Paul Kagame yagize Domitilla Mukantaganzwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga naho Hitiyaremye Alphonse agirwa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154; none ku itariki ya 3 Ukuboza 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga.
Domitilla Mukantaganzwa kuri uwo mwanya asimbuye Faustin Ntezilyayo wari kuri uyu mwanya kuva mu Ukuboza 2019.
Mukantaganzwa ni muntu ki?
Mukantaganzwa yavutse tariki ya 11 Ugushyingo mu 1964, avukira ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Yize amashuri abanza ku Kacyiru mu 1971, nyuma akomereza ayisumbuye mu ishuri rya Notre Dame de Lourdes de Byimana, ubu ni mu Karere ka Ruhango, aho yize icyiciro rusange.
Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, Mukantaganzwa yacyize mu ishuri rya Lycee Notre Dame De Citeaux mu Mujyi wa Kigali, kugeza ubwo yajyaga kwiga amategeko mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu mwaka wa 1983.
Mukantaganzwa yatangiye imirimo y’igihugu mu mwaka wa 1987, aba Umuyobozi wungirije w’icyari Komini Nyarugenge (Assistant Bourgmestre), nyuma akomereza muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoze muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, nyuma akomereza mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).
Yatangiye imirimo ijyanye n’amategeko mu 1999, aho yari umwe mu bagize Komisiyo yateguye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003.
Mu Ukwakira 2003, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca kugeza muri 2012 zihagarika imirimo yazo.
Ku wa 4 Ukuboza 2019 yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko.
Mukantaganzwa afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu mahoro n’ububanyi n’amahanga yakuye muri Institute of Peace Studies and International Relations (HIPSIR) of Hekima University College muri Kenya.
Hitiyaremye Alphonse wagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Mukamulisa Marie-Thérèse, yari asanzwe ari umucanza mu Rukiko rw’Ikirenga, akaba yarakoze imirimo itandukanye muri Leta kuva mu 1996.
Kuva mu 1996-1997 yakoze muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa nk’ushinzwe itumanaho, inyandiko n’umujyanama mu by’amategeko.
Mu 1998 yabaye Umujyanama wa Minisitiri w’Ubutabera, mu 1999 yabaye umukozi ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri iyo Minisiteri.
Yabaye Umushinjacyaha wa Repubulika (2000-2004), yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha (2004- 2006), kuva mu 2006 kugeza 2013 yabaye Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, nyuma yabaye umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire n’umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga kugeza ubu.
Hitiyaremye afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu mategeko mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Kiev.