Donatilla Mukantaganzwa yahererekanyije ububasha na Dr Faustin Ntezilyayo
Ubutabera

Donatilla Mukantaganzwa yahererekanyije ububasha na Dr Faustin Ntezilyayo

NYIRANEZA JUDITH

December 12, 2024

Domitilla Mukantaganzwa wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yahererekanyije ububasha na Dr Faustin Ntezilyayo yasimbuye kuri uwo mwanya.

Uwo muhango wabereye ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 202

Mukantaganzwa yize amashuri abanza ku Kacyiru mu 1971, nyuma akomereza ayisumbuye mu ishuri rya Notre Dame de Lourdes de Byimana, ubu ni mu Karere ka Ruhango, aho yize icyiciro rusange.

Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, yacyize mu ishuri rya Lycee Notre Dame De Citeaux mu Mujyi wa Kigali, kugeza ubwo yajyaga kwiga amategeko mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu 1983.

Mukantaganzwa yatangiye imirimo y’igihugu mu mwaka wa 1987, aba Umuyobozi wungirije w’icyari Komini Nyarugenge (Assistant Bourgmestre), nyuma akomereza muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoze muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, nyuma akomereza mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).

Yatangiye imirimo ijyanye n’amategeko mu 1999, aho yari umwe mu bagize Komisiyo yateguye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003.

Mu Ukwakira 2003, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca kugeza muri 2012 zihagarika imirimo yazo.

Ku wa 4 Ukuboza 2019 yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko.

Mukantaganzwa afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu mahoro n’ububanyi n’amahanga yakuye muri Institute of Peace Studies and International Relations (HIPSIR) of Hekima University College muri Kenya.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA