Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Guinea Conakry Mamadi Doumbouya wabereye kuri Sitade yabLansana Conté iherereye mu Murwa Mukuru Conakry.
Kwitabira ibyo birori bifite igisobanuro gikomeye mu mubano n’ubutwererane bw’ibihugu byombi bitanga umusaruro mu nzego zitandukanye, hagamije kwihutisha iterambere risangiwe.
U Rwanda na Guinea Conakry bifitanye umubano mwiza kandi ugenda wiyongera mu nzego zitandukanye, cyane cyane kuva mu myaka ya vuba.
Ibihugu byombi bisangiye icyerekezo cyo guteza imbere Afurika binyuze mu kwigira no kwigenga mu byemezo.
Perezida Paul Kagame na Perezida Mamadi Doumbouya, bagaragaje ubushake bwo gukomeza gukorana bya hafi mu nyungu z’ibihugu byombi na Afurika muri rusange.
Ibihugu byombi byiyemeje gufatanya mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukungu bihuriyeho n’ayo bitandukaniyeho.
Guinea ifite umutungo kamere mwinshi, cyane cyane bauxite, zahabu n’icyuma (Simandou Iron Ore Project), mu gihe u Rwanda rufite ubunararibonye mu micungire myiza y’imishinga, ikoranabuhanga n’iterambere ryihuse.
Ubufatanye ibihugu byombi bifitanye muri urwo rwego bushingiye ku kungurana ubumenyi mu micungire y’imishinga minini, guteza imbere ishoramari ry’abikorera, ubwikorezi n’ibikorwa remezo.
U Rwanda rushyigikira imishinga migari ya Guinea Conakry igamije guhindura umutungo kamere mo iterambere rirambye.
Ibihugu byombi bihuriye ku cyerekezo cyo kugira Afurika itekanye, cyane cyane mu guhangana n’iterabwoba n’umutekano muke mu bice bimwe by’Akarere ka Afurika y’Iburengerazuba, iyo Hagati n’ahandi.
U Rwanda, rufite izina rikomeye mu kubungabunga amahoro by’umwihariko mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, aho rufatwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kubungabunga amahoro n’umutekano.
U Rwanda na Guinea kandi bakorana mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU/ African Union) no mu zindi nzego mpuzamahanga, bakaba basangiye imyumvire yo gushimangira ijwi rya Afurika no kurwanya ivangura cyangwa igitutu kidafite ishingiro ku bihugu bya Afurika.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu mpera z’iki cyumweru ni rumwe mu bigize gahunda yo kugenderana kw’Abakuru b’Ibihugu n’izindi ntumwa za Guverinoma, bifasha mu gushimangira icyizere no kurushaho kuganira ku kwagura amahirwe y’imikoranire.
Mu myaka ishize, ibihugu byombi byagiye bigirana ibiganiro bya Leta ku nzego zo hejuru, bisinyana amasezerano y’imikoranire (MoUs) agamije guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Ku itariki ya 9 Ukwakira 2024, u Rwanda na Guinea Conakry basinye amasezerano menshi mu byiciro bitandukanye by’imikoranire mu rwego rwo gutangiza no kunoza umubano n’ubutwererane yongera amahirwe ku baturage b’ibyo bihugu byombi.
Ayo masezerano arimo aya rusange y’ubufatanye, kugena uburyo bwo kuganira kenshi ku byerekeye dipolomasi, ayo gukuriraho viza abatunze pasiporo z’akazi, ubufatanye mu buvuzi n’ubumenyi bw’ubuzima, igenamigambi n’imikoranire mpuzamahanga, n’ayo kurengera ibidukikije n’imicungire y’umutungo kamere.
Harimo kandi ay’ubwikorezi bwo mu kirere, ubufatanye mu by’ikoranabuhanga, ubukungu, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuhinzi, iby’ubukungu n’ishoramari, mu byo gucunga umutekano, ubutabera, imyuga n’amahugurwa y’abakozi, mu by’umuco, umutekano, ibikorwa remezo n’ibindi byinshi bihuza inzego z’ibihugu byombi.
Ku itariki ya 27 Mutarama 2025, Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda Dr Vincent Biruta n’intumwa ya Guinea, basinye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano n’uburinzi bw’abaturage, agamije guhuriza hamwe imbaraga mu kubungabunga umutekano w’abaturage mu bihugu byombi.







