Dosiye ya Fatakumavuta yashyikirijwe Ubushinjacyaha
Amakuru

Dosiye ya Fatakumavuta yashyikirijwe Ubushinjacyaha

MUTETERAZINA SHIFAH

October 24, 2024

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko dosiye ya Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije Imvaho Nshya ko iyo dosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha ku wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024.

Mu minsi mike ishize ni bwo byatangajwe ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko mu byaha Sengabo Jean Bosco akekwaho harimo gukoresha ibiyobyabwenge, gukangisha gusebanya, no kubuza amahwemo abandi yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Fatakumavuta asanzwe azwi cyane mu biganiro bitandukanye yanyuzaga ku murongo wa YouTube, akaba ari umwe mu banyamakuru bakurikirwa cyane kuri urwo rubuga mu ruhando rw’imyidagaduro.

Yatawe muri yombi tariki 18 Ukwakira 2024, RIB ikaba ikomeje kwihanangiriza abakoresha imbuga nkoranyambaga ibasaba kwirinda gukoresha ububasha zibaha bwo kugera ku bantu benshi bakora ibyaha.

RIB isaba by’umwihariko ababarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro kwirinda gushimisha abafana babo bigize icyaha mu buryo ubwo ari bwo bwose.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA