Dosiye zirenga ibihumbi 50 z’abasabye kubarurirwa ubutaka zarakerewe
Ubukungu

Dosiye zirenga ibihumbi 50 z’abasabye kubarurirwa ubutaka zarakerewe

ZIGAMA THEONESTE

January 6, 2026

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) cyatangaje ko nibura dosiye zirenga 55 000 z’abasabye serivisi zo kubarurirwa ubutaka zitaratunganywa kubera ubuke bw’abakozi zikazaba zamaze gutunganywa mu mezi abiri ari imbere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka akaba n’Umwanditsi Mukuru w’Ubutaka, Nishimwe Marie-Grâce, yavuze ko abafite dosiye zatinze bakwiye kwihanganira imbogamizi bahuye na zo.

Yagize ati: “Abasabye serivisi zo gupima ubutaka tubasaba imbabazi ku gutinda kwabayeho. Twafashe ingamba zo kongera umubare w’abakozi bakora izi serivisi, kandi turabizeza ko dosiye zose zitaratunganywa zizaba zarangiye mu mezi abiri ya mbere ya 2026.”

Avugana n’itangazamakuru ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026, Nishimwe yavuze ko ba Noteri b’ubutaka bikorera bagera ku 100 bari koherezwa gufatanya n’abakozi ba Leta mu gukemura izo dosiye zirenga 55 000.

Agira ati: “Mu bice byinshi by’Igihugu, hari abakozi babiri gusa ku rwego rw’Akarere. Turakorana n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) kugira ngo baduhe impuguke 100 zizadufasha gutunganya izo dosiye zisigaye, zirenga gato 55 000.”

Dosiye 864 425 zirimo izo guhererekanya ubutaka, kubwandikisha no kubupima zatunganyijwe mu 2025.

Abasabye izi serivisi bashobora gukurikirana aho dosiye zabo zigeze banyuze ku rubuga ‘Lands’.

Bizimungu Justin, Umwe mu baturage bafite ubutaka, agira ati: “Serivisi zari zaratinze cyane. Twasabye kugabanya ubutaka muri Nyakanga 2025. Biradushimishije kuba twamenyeshejwe ko ubu byihutishwa.”

Impamvu zateje ubukererwe bwa dosiye zirenga 55 000

Bikorimana Janvier utanga serivisi z’ubutaka nk’uwikorera akaba ari no mu itsinda riri gukemura iki kibazo, avuga ko imwe mu mpamvu zikomeye zateje ubukererwe ari politiki yemerera kugabanya ubutaka bwagenewe ubuhinzi, aho ibice byabwo biri munsi ya hegitari imwe nabyo bigabanywa hagamijwe gufasha ba nyirabwo kubona ibyangombwa by’ubutaka.

Ati: “Mbere ya 2021, ubutaka bw’ubuhinzi ntibwashoboraga kugabanywamo ibice bito. Kwemera ko bugabanywa kugira ngo ba nyirabwo babone ibyangombwa byatumye habaho ubwinshi bw’ibisabwa, nyamara abakozi ba Leta ku rwego rw’Akarere ni bake cyane.

Mu Turere twinshi haba hari umukozi umwe gusa, kandi afite n’izindi nshingano, ni yo mpamvu twe nk’ababarura ubutaka bikorera twatabaye.”

Mu itegeko ryo mu 2013 ryagengaga ubutaka mu Rwanda, ubutaka bwagenewe ubuhinzi buri munsi ya hegitari imwe ntibwashoboraga kugabanywa.

Iryo tegeko ryaje kuvugururwa, bituma itegeko ryo mu 2021 rikuraho igipimo ntarengwa cy’ubuso bw’ubutaka bwagenewe ubuhinzi bushobora kugabanywa, nk’uko bisobanurwa n’ubuyobozi bwa NLA.

Nishimwe yagize ati: “Uwo ari we wese uguze igice cy’ubutaka bwagenewe ubuhinzi ahita yandikwa nk’uwabweguriwe. Ibi byemewe n’itegeko ririho ubu. Icyo dushimangira ni uko abantu batagabanya ubutaka bw’ubuhinzi bagamije kubwubakaho, bigaragarira mu gutunganya imihanda myinshi yinjira mu butaka.”

Izi mpinduka zakurikiye Politiki y’Igihugu ku butaka yo mu 2019, aho yari igamije gukemura ibisabwa byari bimaze igihe byiyongera, cyane cyane mu irage ry’abavandimwe n’andi masezerano yo guhererekanya ubutaka.

Iyo politiki yasabye ko ubutaka bwose bw’ubuhinzi bushobora kugabanywa mu buryo bwemewe n’amategeko, bigatuma abafite imigabane babona ibyangombwa byabo ku giti cyabo.

Amabwiriza mashya yo gupima ubutaka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka cyatangaje ko cyashyizeho igitabo gishya cy’amabwiriza n’amahame yo gupima ubutaka, kigamije kunoza ishyirwaho ry’imbibi no gufasha mu gukemura amakimbirane.

Igitabo ‘Cadastral Surveying Procedure Manual’ gihuza amahame, ibisabwa n’amategeko ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho, kigamije gukemura ibitagendaga neza mu gushyiraho imbibi z’ubutaka.

Igitabo gishya gisaba ababarura ubutaka gukurikiza intambwe zisobanutse, uhereye ku myiteguro, gutunganya amakuru no kuyohereza hifashishijwe urubuga Irembo.

Ubusanzwe abatunze ubutaka cyangwa ababugura ni bo basaba serivisi zo kubaruza ubutaka mu rwego rwo kubugabanya no kubona ibyangombwa byabwo (land titles) n’izindi mpamvu zitandukanye.

Gupima ubutaka bifasha kumenya neza imbibi z’ubutaka, bikarinda amakimbirane hagati y’abaturanyi no gutanga ibisobanuro nyabyo ku byerekeye nyir’ubutaka.

Igenzura nyaryo ry’ubutaka ni ingenzi mu ihererekanywa ry’ubutaka, irage, igabanywa cyangwa ihuzwa ryabwo, bikaba bituma ayo masezerano aba mu buryo bwemewe n’amategeko kandi akandikwa neza.

Mu gushyira imbibi ku murongo no kuzikomeza mu mibare no mu nyandiko za Leta, gupima ubutaka bigabanya amakimbirane kandi bigafasha kuyakemura mu mucyo no mu butabera.

Intego ya Leta ni ugukemura burundu ibibazo by’ikosora ry’imbibi bitarenze 2027, kandi ikazashingira cyane ku gupima ubutaka mu buryo bwihuse.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA