Dr Adel Zrane wari umutoza wa APR FC yitabye Imana
Siporo

Dr Adel Zrane wari umutoza wa APR FC yitabye Imana

SHEMA IVAN

April 2, 2024

Umunya Tunisia Dr Adel Zrane wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi yitabye Imana  aguye mu rugo iwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko uyu mugabo yitabye Imana ubwo yari mu rugo iwe aho abakinnyi n’abakozi babibwiwe ubwo berekezaga mu myitozo kuri uyu wa Kabiri bagahita basubira iwabo.

Nyakwigendera Dr Adel Zrane w’imyaka 39 yari afitanye amasezerano y’umwaka umwe n’Ikipe ya APR FC, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024.

Mu 2018-19, Dr Zrane yatwaranye na Simba SC Igikombe cya Shampiyona na Community Shield ari kumwe n’Umutoza mukuru w’Umubiligi, Patrick Aussems.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019-220, yatwaye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona, Igikombe cy’Igihugu na Community Shield ari kumwe n’Umubiligi Sven Vandenbroeck.

Uyu mutoza yakoranye kandi n’Umufaransa Didier Gomez Da Rosa mu 2020-21, atwarana na we ibikombe bitatu birimo icya shampiyona, icy’Igihugu na Community Shield.

Yatoje mu yandi makipe nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

Dr Adel yari afite impamyabumenyi y’ikirenga mu birebana n’ubuzima bw’abakinnyi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA