Dr Aziz Amar ni Umuyobozi w’ibitaro bya Rabat (Private Pasteur Hospital of Rabat) mu gihugu cya Marocco. Ni inzobere kandi mu bijyanye no gutera ikinya.
Ni ubutumwa yatanze mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa bw’amashusho bwatambukijwe ku rubuga rwa X rwa Ambasade y’u Rwanda i Morocco kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, Dr Aziz yagaragaje kwishimira urwego u Rwanda rugezeho.
Yagize ati: “Nshimishijwe no kubona u Rwanda rwarongeye kwiyubaka, ni ishimwe ku buyobozi.”
Yabigarutseho kuri Ambasade y’u Rwanda muri Morocco mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyo yavuze ko yishimiye kwifatanya n’abanyarwanda mu gihe cy’akababaro.
Aziz yavuze ko yigiye byinshi ku Rwanda kandi ngo ni isomo kuri buri wese ndetse no ku kiragano kizaza.
Yagize ati: “Nishimiye kubona abaturage n’igihugu bariyubatse biturutse ku buyobozi no kwiyemeza kw’abaturage bose bafatanyije na Guverinoma.”
Iyo abana be nabo baza kuba bari kumwe na we, ngo byari kuba ari iby’agaciro umunsi yifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Aziz Amar yakoze mu bitaro bitandukanye mu Bufaransa, i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse no mu Busuwisi.