Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta yakiriwe na Perezida Denis Sassou N’Guesso wa Congo Brazzaville, amugezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bwo kumwifuriza ishya n’ihirwe nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora igihugu cye muri manda ya gatanu.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda. Muri ubu butumwa kandi hari hakubiyemo icyifuzo cy’u Rwanda gisaba inkunga ya Congo Brazzaville yo gushyigikira Louise Mushikiwabo, kongera kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Ku wa 12 Mutarama 2026 ni bwo Perezida Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019. Manda ye ya kabiri yatangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2022. Bivuze ko agiye guhatanira manda ya gatatu.
Natorwa, Mushikiwabo ashobora gukuraho agahigo ka Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014. Aho yayoboye manda eshatu.
Umubano w’u Rwanda na Congo Brazzaville urangwa n’ubufatanye mu bucuruzi, ubukungu, n’ububanyi n’amahanga, ukaba warashimangiwe cyane mu myaka ya vuba binyuze mu masezerano y’ubucuruzi n’ubufatanye mu rwego rw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ndetse no mu ruzinduko rwa Perezida Denis Sassou Nguesso i Kigali.
Ubu butwererane bufite umuzi uhamye kuko bwatangiye mu mwaka wa 1976 binyuze mu masezerano rusange y’ubufatanye. Nyuma y’ibihe byahungabanyijwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umubano wongeye gusubukurwa mu 2010 binyuze mu ruzinduko rw’abayobozi ku rwego rwo hejuru, ubu ibihugu byombi bikaba byarashinze za Ambasade zibihagarariye guhera mu 2016.
Ku wa 22 Nyakanga 2022, u Rwanda na Repubulika ya Congo basinye amasezerano yo guteza imbere ubucuruzi n’ubufatanye mu bukungu binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), yashyizweho umukono n’abaminisitiri b’ubucuruzi b’ibihugu byombi. Ni umuhango wayobowe na Perezida Paul Kagame na Denis Sassou Nguesso.


