Dr Bizimana yasubije Muyaya wigurukije kwibasira Abatutsi
Politiki

Dr Bizimana yasubije Muyaya wigurukije kwibasira Abatutsi

Imvaho Nshya

April 9, 2026

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yasubije Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), washatse kwigurutsa amagambo yavugiye kuri Tele 50 ko “Abatutsi ari abicanyi.”

Ku itariki ya 7 ubwo Abanyarwanda bifatanyaga n’Isi gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje kuri bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza amateka yisubiramo, aho Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kurenganywa.

Muri byo harimo imvugo za Patrick Muyaya wise Abatutsi abicanyi kuri Tele 50, avuga ngo ‘Minisitiri w’Intebe, yabasuye mu gihe cy’ubwicanyi bukorwa n’Abatutsi.’

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza amagambo y’urwango no mu bukangurambaga burwanya u Rwanda, bahise bavuga ko ayo magambo atavuzwe na Muyaya bikomeza gushingirwaho bagerageza kwigira abere ku ruhare rwabo muri Jenoside itutumba mu Burasirazuba bwa RDC.

Muyaya na we yaje anyomoza ayo makuru yivugira we ubwe ko ayo magambo ntayo yavuze, ariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bahita bazana ikiganiro yabivugiyemo mu myaka ibiri ishize.

Minisitiri Dr. Bizimana na we yaje amwibutsa ko mu butumwa yatanze ku munsi wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo yakoresheje amagambo Muyaya yivugiye uko ari yahinduwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ati: “Bibagirwa vuba cyane. Ku wa 4 Nyakanga 2024, kuri Tele 50, mu kiganiro cya mbere gikunzwe aho yari yakiriwe n’umunyamakuru Jean Marie Kassamba, Patrick Muyaya wabuze amahwemo yatangaje imbwirwaruhame y’urwango irenze izindi ku buryo na we imuteye ipfunwe, ndetse we n’abafana be bakaba bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bagoreke ukuri nyuma y’aho, mu gihe nyir’ubwite we ahakana ko ari we wayavuze. Ukuri kurivugira.”

Minisitiri Dr. Bizimana yasubije Muyaya washatse gutoba gahunda zo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abigaragaza mu ngingo z’ingenzi eshatu.

Icya mbere ni uko imvugo y’urwango, ishyira mu kato yise “ubwicanyi bukorwa n’Abatutsi” ari amagambo ye bwite, yayakoresheje uko yakabaye, ijambo ku rindi, nta kintu icyo ari cyo cyose cyongewemo cyangwa ngo gikurwemo.

Ati: “Amagambo arica, Jenoside buri gihe itangira n’amagambo y’urwango nk’ayawe n’ay’abo musangiye igihugu basaritswe n’ingengabitekerezo nka Jenerali Majoro Sylvain Ekenge. Amagambo yawe ateye ubwoba kuri Télé 50 yibasira itsinda ry’Abatutsi nta kindi asobanura uretse gushishikariza mu buryo budasubirwaho urwango rushingiye ku moko ari na yo ntangiriro ya Jenoside.”

Icya kabiri yavuze ko atari we wenyine ufitiye urwango Abatutsi, ahubwo ko ari ibihora bigaragara kandi byanagaragajwe n’abayobozi babanjirije Muyaya.

Akomeza agira ati: “Byongeye kandi, ni ngombwa kumenya ko ingeso yo guharabika Abatutsi atari wowe wenyine gusa. Ni ibihora byisubiramo bikunze kugaragara mu bayobozi benshi ba RDC, nka nyakwigendera Abdoulaye Yerodia Ndombasi, wavuze ku mugaragaro ko Abatutsi ari ‘udukoko twanduye tugomba gutsembwa.’

U Bubiligi bwatanze urwandiko mpuzamahanga rwo kumuta muri yombi, ariko ntacyo byatanze kuko RDC yamuhagazeho, iramurinda, bityo ikomeza kwemeza ko adahanwa, nk’uko bikomeje kugenda no kuri FDLR, umutwe w’iterabwoba wagejeje ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC nyuma yo gukora ibara muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje agira ati: “Noneho, waba ubishaka cyangwa utabishaka, kwiyemeza kwawe ku kunamba ku bakoze ibyaha n’abahakana Jenoside ni amahitamo yawe, nk’uko ubigaragaza ushyigikira Umunya Ghana Charles Onana, uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Urubanza rw’umuntu ushinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ni nk’urwawe, gusa si amahitamo y’umuntu ku giti cye, ni amahitamo ya Leta.”

Yakomeje avuga ko gushishikariza urwango rushingiye ku moko, ari Jenoside yakoze ku mugaragaro kuri Télé 50, ati: “Rero kuki warakarira abakubwira ko ayo mahitamo yo kuvusha amaraso ari urukozasoni, icyaha, amahano akabije?”

Icya gatatu yagarutseho ni uko umucengezamatwara Yerodia Ndombasi yapfuye adaciriwe urubanza, byasize ikimenyetso cy’amagambo yica yabereye  urugero rwiza Patrick Muyaya. 

Yakomeje avuga ko kuba RDC ikomeje ubukangurambaga butera icyuhagiro umutwe w’abajenosideri wa FDLR ari byo bibahuma amaso ntibamenye gusobanukirwa iherezo ryo gukoresha itangazamakuru nk’intwaro yo guhembera urwango n’amacakubiri.

Yavuze ko nta somo bakuye ku bayoboraga ibitangazamakuru byakwirakwije urwango hagati ya 1990 na 1994 byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Ese wibagiwe ibihano byatanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ku banyamakuru na ba nyiri RTLM na Kangura kubera gushishikariza Jenoside ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye?

Gira ubutwari bwo gusoma ibyemezo by’icyaha cyo gushishikariza Jenoside ku bantu bafite ingengabitekerezo nka Ferdinand Nahimana, Jean Bosco Barayagwiza na Hassan Ngeze.

Suzuma witonze ubwirege bwa Joseph Serugendo na Georges Henri Yvon Ruggiu, maze uzumva uburemere bw’amagambo yabo. Uzasobanukirwa ko kugoreka amateka ugaragaza ubuhanga bwawe bitakwihanganira uburemere bwa Jenoside.

Gira ubutwari bwo kuvuga amagambo yoroshye kandi akwiye mu bihe nk’ibi: Mumbabarire bakundwa, jyewe Patrick Muyaya, narakosheje. Ndemera ikosa ryanjye, kandi rwose nkuyeho ibinyoma byanjye. Birahagije. Ibyo ni byo byakubera byiza. Ibyo gusa.”

Amasezerano ya Washington asaba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika amagambo y’urwango, ariko icyo gihugu ntikibikozwa, ahubwo kibifata nk’intwaro ya politiki, ayo magambo akaba imbarutso y’urugomo n’ubwicanyi bikorerwa Abanyekongo b’Abatutsi mu myaka irenga 30 ishize.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA