Dr. Bizimana yakebuye urubyiruko rukoresha nabi ijambo ‘Indangamirwa’
Amakuru

Dr. Bizimana yakebuye urubyiruko rukoresha nabi ijambo ‘Indangamirwa’

MUTETERAZINA SHIFAH

March 27, 2026

Ijambo “Indangamirwa” ni izina rifite umuzi mu Kinyarwanda cy’umwimerere, rifite igisobanuro cyatumye Leta y’u Rwanda irigira rimwe mu mazina y’icyubahiro ahabwa Intore ziri ku rugerero, kugira ngo rikomeze kuranga abaryitwa.

Ku rundi ruhande, uko iri jambo ryamamaye, urubyiruko rwarishakiye ikindi gisobanuro akenshi cyumvwa na bo gusa mu buryo bw’urufefeko, usanga bunatesha agaciro umwimerere waryo.

Urubyiruko rukunze gukoresha iri jambo rushatse gusobanura abakora umwuga w’uburaya ndetse hanagira umuyobozi urikoresha mu mbwirwaruhame ugasanga bamwe batangiye guseka cyangwa kujujura.

Ubwo yari mu gitaramo cya Gen-z Comedy Show, cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2026, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yatanze igisobanuro nyacyo cy’iryo jambo, asaba urubyiruko guhagarika kurikoresha aho bitari ngombwa.

Umwe mu bitabiriye icyo gitaramo yasabye Minisitiri Dr Bizimana kubasobanurira ijambo Indangamirwa, avuga ko nk’urubyiruko batazi neza igisobanuro cyaryo.

Yagize ati: “Nagira ngo mudufashe mudusobanurire ijambo indangamirwa rivuze iki? Kuko ubusanzwe twebwe nk’urubyiruko dufite ukundi kuntu turikoresha.”

Dr. Bizimana yagize ati: “Indangamirwa na ryo reka turikosore, rituruka ku nshinga yitwa kurangamira. Mwari mwabona iyo abageni bagiye kuza bigenda gute iyo abageni baje? Mwese mureba aho baturutse, mukahitegereza kugeza bageze mu byicaro, kurangamira ni ukwitegereza ahantu udahumbya.”

“[…] Kandi uwitegerezwa na we agomba gukora ku buryo aba asa neza yasumbye abandi ku buryo hatagira ureba ahandi, hatagira uyoba, ukaba usa neza cyane mu myitwarire, mu bwiza, imyambarire, imiterere, mu kuririmba, mu kuryoshya ku buryo abareba ibumoso cyangwa iburyo bakarangamira wowe.”

Dr. Bizimana akomeza avuga ko hashingiwe kuri izo ndangagaciro ziranga Indangamirwa bahisemo kuryita Intore, abasaba kujya barangwa n’izo ndangagaciro bakanahindura uko barikoreshaga.

Ati: “Hari utari Intore hano? Ni ukuvuga ko mugomba kubaho mu buzima bwanyu bwose muharanira kuba Indangamirwa, bakabareba badahumbya kandi bareba ibyiza bibaranga imbere n’inyuma. Naho ba bashiki bacu mwise Indangamirwa ndabyanze, ahubwo ni tubagarure mu cyerekezo cyiza babe Intore barangamirwe mu bundi buryo.”

Dr. Bizimana kandi yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro y’ubwangamugayo n’iy’ubupfura bigendana, abasaba kuzumva indirimbo ya Twagirayezu Cassien yitwa Umuntu Nyamuntu kugira ngo barusheho gusobanukirwa ibikwiye kubaranga nk’u Rwanda rw’ejo.

Yanabasabye gukomeza guhangana n’abaharabika u Rwanda, ariko kandi birinda gutukana.

Dr Bizimana yatuye urubyiruko indirimbo ‘Umuntu Nyamuntu’ ngo ibafashe kumva indangagaciro bakwiye kwigana

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA