Dr. Habineza Frank uyobora Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) akaba n’Umusenateri mu Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) mu gihe cy’amezi atandatu.
Yatorewe mu Nteko rusange ya NFPO, yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026, aho yasimbuye Depite Muzana Alice wo mu Ishyaka PSD, wari kuri uwo mwanya kuva muri Nzeri 2025.
Dr. Habineza azungirizwa na Ingabire Neema Eugenie, wo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demukarasi, UDPR, mu gihe Bwana Gisagara Theoneste yatorewe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iryo Huriro.
Nk’uko amabwiriza y’uru rwego abiteganya, izi nshingano zigomba guhabwa abari mu mashyaka atandukanye kandi hagakurikizwa ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore aho umwe agomba kuba ari umugore undi ari umugabo.
Iyi nteko rusange yashyizeho kandi abagize Komisiyo zihoraho zirimo Komisiyo Mbonezabupfura no Gukemura amakimbirane, Komisiyo ya Gahunda, Ibikorwa by’Ihuriro n’Ubufatanye n’Izindi Nzego na Komisiyo Ishinzwe Itumanaho no Kungurana Ibitekerezo.
Dr. Habineza ni umunyapolitiki, wibanda mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije kuva ubwo yigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).
Muri Kanama 2009, yinjiye muri politiki byeruye ubwo yashingaga ishyaka riharanira demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR (Democratic Green Party of Rwanda).
Mu 2017, Dr. Habineza yahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko ntibyamuhira. Mu mwaka wakurikiyeho, yabaye umudepite muri manda imwe y’imyaka irindwi yarangiye mu 2024.



