Dr Habumuremyi Pierre Damien wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, kuri ubu akaba ari mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye (REAF), yagaragarije urubyiruko rw’u Rwanda n’urw’Afurika muri rusange ko rufite amahirwe akomeye muri iki gihe cy’ikoranabuhanga ririmo iry’ubwenge buhangano rigezweho, bakaba bakwiye kuribyaza umusaruro, bagateza imbere igihugu na bo ubwabo.
Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyiswe “Tech Forward Live,” cyo kumurika udushya mu ikoranabuhanga cyateguwe n’ihuriro ry’abIze ikoranabuhanga muri kaminuza SAN TECH Ltd, gifite insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubushobozi bw’abahanze ibishya kugira ngo bahindure ubukungu binyuze mu dushya dushingiye ku nganda.”
Iki gikorwa cyahuje abayobozi mu nzego za Leta, impuguke mu ikoranabuhanga, abashakashatsi hamwe n’abanyeshuri, baganira ku buryo udushya duhangwa n’urubyiruko twihutisha iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Mu kiganiro yahatangiye Dr Habumuremyi yavuze ko ugereranyije n’abari mu myaka ye, n’ab’ubu, ubumenyi bahabwa butandukanye n’ubwo we n’abo babyirukanye igihe bigaga bahabwaga aho ikoranabuhanga ritari rishyizwe imbere cyane. Yashimangiye ko ikonabuhanga urubyiruko rufite muri iki gihe ribyajwe umusaruro by’umwihariko irya AI na Robo rikitabwaho by’umwihariko n’abarikoresha byateza imbere n’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Tukiri bato, twigishwaga gufata mu mutwe, uyu munsi abana bacu bigishwa kwiyigisha mu masomo. Twigishwaga gukurikiza amabwiriza, uyu munsi abana bacu bariga gukora ikoranabuhanga riha amabwiriza mudasobwa. Turi bato ikoranabuhanga ryari igikoresho, ubu uyu munsi ni ikoranabuhanga ryubaka urwo rusobe. Tugeze mu gihe kigenwa n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, robo n’isesengura ry’amakuru.”
Uwo muyobozi yashimangiye ko urubyiruko rwubakiye kuri iryo koranabuhanga rikataje rwateza imbere igihugu, cyane ko n’ibihugu byo ku Isi byateye imbere ari iyo politiki byakurikije. Yagize ati: “AI ntabwo ari inkuru iri mu bitekerezo gusa ahubwo ikoreshwa mu buvuzi, mu miyoborere mu buhinzi, mu bworozi, n’uburyo igihugu cyubakwa muri rusange. Muri iyi Si nshya, intsinzi si iy’igihugu kinini kurusha ibindi ahubwo ni iy’abafite ubwenge bushobora guhindura no kwihutisha ibisubizo by’iterambere.”
Yavuze ko uko urubyiruko rukoresha imishinga ishingiye ku bwenge buhangano (AI) n’irindi koranabuhanga bakwiye gutekereza ku yiteza imbere igihugu kurusha iyindi.
Umwe mu bateguye iryo huriro akaba n’umwe mu bashinze SAN TECH Niyonzima Claudine yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo gusuzuma bakabona ko hari serivisi zidatangwa neza nyamara barize ikoranabuhanga, biyemeje guhuriza hamwe abo banyempano bafite imishinga y’ikoranabuhanga kugira ngo imurikirwe inzego zibishinzwe bityo yitabweho itange umusaruro.
SUN TECH ivuga ko kugeza ubu muri Afurika abagera kuri 23% bari mu kigero cy’urubyiruko nta kazi bafite, aho muri bo 30% by’abize kaminuza bajya mu byo batigiye, mu gihe 18% iyo barangije kwiga mu myaka yabo ya mbere baba ari abashomeri.
Niyonzima ati: “Turashaka guhindura abashaka akazi mo abagatanga. Twahanze akamashini kagaragaza imyirondoro y’uri mu nyubako zose z’ahakorerwa n’abantu, mbere wasangaga Minisiteri ishinzwe ubutabazi, mu gihe habaye icyiza runaka ikavuga ngo haracyakekwa ko harimo abantu bari hagati y’aba n’aba, mbese wumva ko nta makuru ya nyayo ahari”
Yunzemo ati: “Tubonye rero ko bishoboka twavuze ko dukwiye gushyiraho igicumbi cy’ikoranabuhanga. Tumaze imyaka 6 dukora ibyo bintu. Ariko twararebye dusanga ibikorwa bishingiye ku muco ari byo bimurikwa, ariko ubu twareba ibijyanye n’ikoranabuhanga tukabona nta byo”.
Yakomeje ati: “Take Forward yabaye, uyu munsi turimo kumurika, hari abaturutse mu Burundi n’abo muri Congo. Ni abantu bahura n’abafata ibyemezo n’abandi bantu bakeneye iyo mishinga y’ikoranabuhanga”.
Mu bamuritse imishinga yo guhanga udushya harimo na Shania Keza, wagaragaje umushinga we wibanda ku gukora sisitemu y’Ubwenge Buhangano (AI) izafasha mu gutandukanya uburwayi bw’abarwariye mu bitaro (triage), bityo abaforomo n’abaganga bakabasha kumenya vuba abakeneye ubuvuzi bwihutirwa.
Keza yasobanuye ko gutinda guhabwa ubuvuzi ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma abantu bapfira mu bitaro. Yagize ati: “Iri koranabuhanga rizafasha kugabanya impfu ziterwa no gutinda guhabwa ubuvuzi ku gihe.”
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubushobozi bw’abakozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) Mfitundinda Amos, yavuze ko u Rwanda rwihaye intego zikomeye zo guhanga imirimo, bityo bisaba urubyiruko gutekereza udushya twinshi.
Yibukije ko Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) igamije guhanga imirimo miliyoni 1 n’ibihumbi 250, hagati y’umwaka wa 2024 kugeza 2029.
Yagize ati: “Iyi ntego kuyigeraho birashoboka niba abafite ibitekerezo badakomeza kubigumana gusa, ahubwo bagashaka uburyo bwo kubishyira mu bikorwa.”
Yagaragaje kandi ko Guverinoma y’u Rwanda iri gushora imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi, binyuze muri gahunda zo kwigira ku murimo, zituma abanyeshuri babona ubumenyi ngiro bujyanye n’ibyo biga mu ishuri.
Ati: “Izi gahunda zituma abanyeshuri batiga amasomo y’inyigisho no kwandika gusa (theory), ahubwo bakabona n’amahirwe yo gukorera mu bigo bitandukanye bakamenya uko akazi gakorwa mu buzima busanzwe.”
MIFOTRA igaragaza ko hafi 60% by’abanyeshuri bitabira gahunda zo kwigira ku murimo, cyane cyane mu kwimenyereza umwuga, babona akazi cyangwa bakihangira imirimo.
Mfitundinda yanashimangiye ko imishinga y’abanyeshuri barangiza kaminuza itagomba kurangirira aho bayimurikiye gusa, ahubwo ko igomba gutezwa imbere igahinduka imishinga y’ubucuruzi ishobora kubyara amafaranga no gutanga imirimo.




