Dr Habumuremyi yashimiye Perezida Kagame wongeye kumuha inshingano
Politiki

Dr Habumuremyi yashimiye Perezida Kagame wongeye kumuha inshingano

KAYITARE JEAN PAUL

November 10, 2024

Umwanzuro watangajwe muri bimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ugaragaza ko Dr. Pierre-Damien Habumuremyi yagizwe umwe mu bagize Inama y’Inararibonye z’u Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba w’ejo ku wa Gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2024.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter, Dr Habumuremyi yagize ati: “Mbikuye ku mutima, ndashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wampaye amahirwe yo gukorera igihugu.

Nzakorana ubwenge, ubwitange no gukunda igihugu ku bw’inyungu z”ikirenga z’igihugu.”

Yahawe inshingano yari amaze igihe ntazo afite. Ni nyuma kandi yo gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yavutse tariki 20 Gashyantare 1961, akomoka mu yahoze ari Komini Ruhondo muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera.

Yabaye Minisitiri w’Intebe guhera tariki 07 Ukwakira 2011 kugeza tariki 24 Nyakanga 2014.

Mbere yaho yari yabanje kuba Minisitiri w’uburezi mu gihe cy’amezi atanu, ni ukuvuga kuva muri Gicurasi 2011 kugeza Ukwakira 2011.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi abaye umwe mu bagize Inama y’Inararibonye, mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda (Rwanda Elders Advisory Forum – REAF).

Itegeko rishyiraho urwo rwego rivuga ko, ijambo ‘Inararibonye’ risobanura abagabo n’abagore b’inyangamugayo, bafite nibura imyaka mirongo itanu (50) y’amavuko, ubunararibonye n’uburambe mu miyoborere y’Igihugu cyangwa y’izindi nzego.

Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda rurebererwa n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Rufite inshingano yo kugira inama Guverinoma ku bibazo by’Igihugu, ku murongo wa politiki Igihugu kigenderaho ndetse no ku mbogamizi zo mu rwego rw’imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Urwo rwego rushyikiriza, buri mwaka n’igihe cyose bibaye ngombwa, Ibiro bya Perezida wa Repubulika gahunda na raporo by’ibikorwa byerekeranye n’inshingano zarwo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA