Dr. Mugemana wari umuganga wa Rayon Sports yitabye Imana
Imibereho

Dr. Mugemana wari umuganga wa Rayon Sports yitabye Imana

SHEMA IVAN

January 13, 2026

Dr. Mugemana Charles wari umukozi wa Rayon Sports nk’umuganga kuva mu 1995 yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

‎Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu Ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama 2026.

‎Nyakwigendera Dr Mugemana Charles yari se w’umuhanzi Queen Cha, yafashwe n’uburwayi muri Nzeri 2025, aho icyo gihe yatangiye kuvurirwa mu Bitaro cya CHUK.

‎Muri Werurwe 2025, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamushimiye imyaka 30 yari amaze muri iyi kipe mbere y’umukino bakinnyemo na APR FC.

‎Uretse Rayon Sports yanabaye umuganga mu ikipe y’Igihugu mu bihe bitandukanye.

Dr Mugemana Charles wari umaze imyaka 30 ari umuganga wa Rayon Sports yitabye Imana

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA