Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ndabamenye Telesphore, yasabye inzego zose zifite aho zihurira no kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana kugabanya ibiganiro byinshi bikorerwa mu byumba by’inama za hoteli n’ahandi, bikajyanwa aho abaturage bari, ku mirima, mu ngo no mu Midugudu hasuzumwa niba ibyo bategura kubakorera bishoboka koko.
Yabikomojeho ku wa Kabiri tariki 2 Ukuboza 2025, mu Nama nyunguranabitekerezo ku ruhererekane rw’ibiribwa, igamije kurebera hamwe uko u Rwanda rwahangana n’igwingira ry’abana n’imirire mibi cyane cyane ku bagore batwite n’abonsa.
Iyo nama yateguwe na MINAGRI ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), yahuje abashakashatsi, inzego z’ubuzima, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (FDA) n’abandi bafatanyabikorwa.
Minisitiri Dr Ndabamenye yavuze ko guhura kw’inzego zigafatanya mu biganiro ari byiza, ariko ko bitagirira akamaro gafatika abaturage igihe bitabera aho ikibazo kiri.
Yagize ati: “Gahunda yo guteza imbere uruhererekane rw’ibiribwa tuyikure mu ntekerezo, tuyijyane ku mirima turebe ko inakoreka. Iyo ubiganiriye utari kumwe n’abaturage kandi ari bo baba bahinga banorora ntabwo umenya ibibazo bafite.”
Yongeyeho ko inzego zifata ibyemezo n’abashakashatsi bakwiye kwihatari guhugura ababyeyi uko batoza abana kurya iby’ingenzi.
Ati: “Abana na bo bakwiye kwigishwa kurya indyo iboneye, kuko usanga hari ibiribwa banga atari uko bidafite akamaro ahubwo ari ukubera ko batabitojwe.
Ubwo bukangurambaga bugomba kugendana n’ibyo kurya kuba bihari, kugira ngo abatabimenyereye babyigishwe ariko babifite. Hari abatanze urugero rwo ku munsi mukuru w’ibiribwa, aho abana banze amata, ariko si ukuyanga kuko hari icyo yabatwara, ahubwo wenda ntabwo babitojwe.”
Yibukije ko MINAGRI ikomeje gushyira imbere gahunda zo guteza imbere imirire irimo guhinga ibihumyo, korora amatungo magufi n’izindi gahunda ziyongera ku bukangurambaga bwo kwimakaza imirire myiza mu baturage.
Imibare y’ubushakashatsi ku mibereho y’ingo yo mu 2023, yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Ibarurishamibare, yerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyo kugwingira, biganje mu bice by’icyaro aho tumwe mu Turere bigera ku gipimo cya 40%, ugereranyije n’Umujyi wa Kigali aho biri hasi cyane.
Iyo mibare kandi igaragaza ko 7.7% by’abana bafite ikibazo cyo guta ibilo, mu gihe 42% bafite amezi kuva kuri 6 kugera kuri 59 bafite ikibazo cyo kubura amaraso ahagije (Anemia), naho 17% by’abagore bafite imyaka yo kubyara bafite imirire mibi na 38% bafite Anemia, aho ibyo bibazo bigira ingaruka ku buzima bwabo no ku mikurire y’abana.
Ubushakashatsi bwa NISR bwo mu 2023 kandi bwerekanye ko abana 23% gusa bafite hagati y’amezi 6-23 bahabwa indyo iboneye haba mu bwinshi no mu bwiza, ibigaragaza ko benshi batarahabwa indyo ibafasha gukura neza.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assoumpta yagaragaje ko kugeza ubu hari ababyeyi bamwe badafite imyumvire yo kugaburira abana indyo yuzuye ariko na bo ubwabo ntibabashe kuyirya.
Uwo muyobozi kandi yavuze ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’abagore baba batwite batabasha kwipimisha inda ku gihe kuko ubu ababikora uko bikwiye bari kuri 55%, ibyo na byo bikaba bigira ingaruka ku bana aho bamwe bahakura igwingira.
Yagize ati: “Hari ubwo bumenyi bw’ababyeyi bukiri hasi, aho dukomeje kubaha ubumenyi ngo babijijukirwe bite ku mirire myiza, bazi n’akamaro kabyo, kuko iyo umuntu abisobanukiwe arabyitabira.”
Uhagarariye UNICEF mu Rwanda Lieke van de Wiel, yemeje ko UNICEF yiteguye gukomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’imirire mibi mu bana.
Gusa anagaragaza ko hakenewe kongerwa imbaraga mu guhindura uruhererekane rw’ibiribwa, mu guhuza inzego no kongera kubazwa inshingano mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba.
Yagize ati: “Guhindura no kuvugurura sisitemu z’ibiribwa zishingiye ku musaruro, gutunganya ibyo kurya, kubisarura bigashyirwa isoko, imyitwarire yo mu ngo ndetse no kurengera ibidukikije ni ingenzi niba dushaka ko imiryango ibona ibiribwa bitandukanye kandi bihendutse.”
Yavuze ko ibihugu byabigerageje neza nka Brazil, Peru na Tayilande byabikoze bihuriza hamwe ubuhinzi, ubuzima, uburezi, ubufasha bw’imibereho n’isuku n’isukura (WASH), byose bigakorera ku intego imwe.








