Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard, yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu birori byo kurahira kwa Perezida mushya wa Mozambique Daniel Francisco Chapo.
Ni umuhango wabereye i Maputo witabiriwe n’abaturage ndetse n’abanyacyubahiro baturutse mu bihugu bitandukanye.
Perezida mushya wa Mozambique Daniel Francisco Chapo, arahiye mu gihe hari hashize ibyumweru bike abaturage bigaragambya bavuga ko batishimiye ibyavuye mu matora.
Perezida Chapo w’imyaka 48 yatsinze amatora yabaye mu kwezi k’Ukwakira 2024 aho yegukanye amajwi 65.15%, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba barahise batangaza ko batanyuzwe n’ibyavuye mu matora.
Ni na bo bivugwa ko bihishe inyuma y’imyigaragambyo yahise ikurikira mu gihugu hose, aho n’umwe mu bayobozi ba opozisiyo wari warahunze igihugu Venancio Mondlane yatahutse avuga ko azateza akaduruvayo mu irahira rya Perezida.
U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubutabera ndetse n’umutekano, wongerewe imbaraga by’umwihariko ubwo u Rwanda rwatangaga umusanzu wo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2021.
Kugeza uyu munsi inzego z’umutekano z’u Rwanda zagize uruhare rukomeye mu kwirukana ibyihebe by’umutwe wa Ansar Al Sunnah wa Jama’ah mu birindiro byarj byarubatse mu Turere dutandukanye tw’iyo Ntara iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.
Kugeza uyu munsi hejuru ya 90% by’abari barahunze bamaze kongera gusubira mu byabo kandi umutekano wongeye kugaruka hakaba hakimeje ibikorwa byo gukurikirana ibyihebe aho byahingiye hose kugira ngo umutekano ubw wizeww bidasubirwaho.
Perezida mushya Chapo yashimangiye ko azakomeza kongera imbaraga mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado agera ikirenge mu cya Filipe Nyusi asimbuye.