Dr Ngirente yakiriye itsinda ry’abashoramari bo mu Kirwa cya Réunion
Politiki

Dr Ngirente yakiriye itsinda ry’abashoramari bo mu Kirwa cya Réunion

NYIRANEZA JUDITH

November 14, 2024

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabonanye n’itsinda ry’abakuriye ibigo by’ubucuruzi baturutse mu kirwa cya Réunion.

Iryo tsinda riri mu Rwanda kureba amahirwe y’ishoramari no guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi n’amasosiyete yo mu Rwanda.

Ubukungu bw’Ikirwa cya Réunion bushingiye ku buhinzi by’umwihariko bw’ibisheke kuva mu ntangiriro yikinyejana cya 19 nyuma banatangiye ubuhinzi bw’ikawa, inkomoko y’iterambere ry’amatsinda manini y’inganda muri Réunion nka Bourbon cyangwa Quartier Français.

Kuri ubu hegitari ibihumbi ziri hagati ya 26 na 30 zirimo icyo gihingwa, kikaba gitanga imirimo irenga 12 000. Uretse ubuhinzi kandi icyo gihugu kinakora uburobyi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA