Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yasabye abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda kurangwa n’ngeso nziza bakimakaza indangagaciro nyarwanda birinda kwiyandarika aho bagiye hose.
Dr. Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024, ubwo yayoboraga umuhango wo gutanga Impamyabumenyi ku nshuro ya 10 muri Kaminuza y’u Rwanda, wabereye muri Koleji ya Huye.
Ati: “Icyo nasaba abanyeshuri murangije amasomo yanye cyane cyane nk’urubyiruko, ni ukurangwa n’indangagaciro z’Umunyarwanda mwiza, mukirinda kwiyandarika aho mugiye mukarangwa n’ikinyabupfura no gukunda umurimo aho muzaba muri mugafatanya n’abandi gukunda Igihugu no kugikorera.”
Akomeza ashimira Kaminuza y’u Rwanda, ku kuba yarazamuye ireme ry’uburezi aho isigaye yakira abanyamahanga bakaza kuyigamo bishimiye ubumenyi bahabwa.
Ati: “Sinabura gushimira kandi byimazeyo ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda uburyo bwazamuye ireme ry’uburezi, ku buryo muri aba banyeshuri bashoje amasomo yabo harimo n’abaturutse mu bindi bihugu kandi batari bake, ndetse usanga bishimiye n’ubumenyi bagiye bahererwa muri Kaminuza y’u Rwanda.”
Asaba kandi ubuyobozi bwa Kaminiza y’u Rwanda ndetse na Minisiteri y’Uburezi, gukomeza gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi, mu rwego rwo kurushaho gufasha abanyeshuri mu byiciro bitandukanye kwiga neza.
Abanyeshuri basoje amasomo kuri iyi nshuro ya 10 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda bakaba ari 8176, bakaba barangije mu mashami atandukanye arimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi , ikorabuhanga itangazamkuru.
Muri abo banyeshuri basoje harimo abagera ku 100 baturuka mu bihugu bitandukanye bighera kuri 24.
Dr Rubagumya Francis, umunyeshuri urangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu ishami ry’ubuganga, yashimiye ababyeyi bamureze bakaba banamufashije gusoza amasomo muri Kaminuza.
Ati: “Ikintu cyambere ndashimira Imana ariko kandi byumwihariko nkaba nshimira ababyeyi bakoze umurimo ukomeye wo kunyitaho bakitanga ngo mbashe kwiga kuva mu ishuri y’inshuke, ngakomeza mu mashuri abanza kugeza n’ubu ndangije kaminuza.”
Akomeza avuuuga ko nyuma yo kurangiza kwiga agiye gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu mu kazi kose azaba yerekejemo agakorana umwete agendeye kundangagacira na kirazira yatojwe.
Ati: “Icyo njyanye hanze ku isoko ry’umurimo ni ukurangwa n’indangagaciro zo kutabiba amacakubiri mu kazi nzaba ndimo, nkirinda guseta ibirenge mu kazi ahubwo ngashyira imbere gukunda umurimo no gukorera hamwe n’abo nzaba nkorana na bo.”
Mushimiyimana Aunoline urangije mu ishami ry’uburezi, avuga ko usibye gushimira imana imufashije kurangiza amashuri, afite intego yo kujya hanze ku isoko ry’umurimo akigisha abana mu ishuri akababera mwarimu mwiza yimakaza ireme ry’uburezi.
Ati: “Jyewe usibye gushimira Imana yamfashije ikampa ubuzima buzira umuze nkaba ndangije kwiga, mfite intumbero yo kujya kuba mwarimu mwiza nkitura ineza abarimu banyigishije nange mfasha abanyeshuri kwiga neza ubundi ngashyira imbere ireme ry’uburezi mfatanyije n’abo nzaba nasanze mu kazi”.
Abanyeshuri basoje amasomo bize muri koleji esheshatu zigize Kaminuza y’u Rwanda, aho Koleji Nderabarezi ari 2308, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ari 1663, Koleji yigisha iby’Ubugeni, Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y’Abaturage bakaba 760, Koleji yigisha iby’Ubucuruzi n’Ubukungu abarangije ni 1453, Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima bo ni 1157, mu gihe muri Koleji y’Ubumenyi n’ubuvuzi bw’Amatungo ari 722.