Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yageze i Bangui muri Santarafurika, aho yagiye guhagararira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu muhango wo kurahira kwa Perezida watowe, Faustin-Archange Touadéra.
Uyu muhango uteganyijwe kuri uyu wa Mbere, tariki 30 Werurwe 2026, kuri Stade yiswe Sportif Barthelemy Boganda. Perezida Touadéra watorewe manda ya gatatu yatsinze amatora yabaye ku wa 28 Ukuboza 2025, n’amajwi 76,15% ahigitse abo bari bahanganye barimo; Anicet Georges Dologuélé, wabaye Minisitiri w’Intebe, wabonye amajwi 14,66%, mu gihe Henri Marie Dondra yabonye amajwi 3,19%
Touadéra, w’imyaka 68, ubwo yiyamamazaga yijeje ko azubaka igihugu cy’amahoro arambye kandi agateza imbere ubukungu n’ibikorwa remezo, kurwanya ruswa no guteza imbere serivisi zitandukanye. Perezida Touadéra ayobora Santarafurika kuva muri Werurwe 2016. Yemerewe kwiyamamariza manda ya gatatu nyuma y’aho Itegeko Nshinga rivuguruwe mu 2023, urukiko rusumba izindi runabimwemerera mu Ugushyingo 2025.
Itegeko Nshinga rivuguruye ryongereye manda y’Umukuru w’Igihugu, igera ku myaka irindwi ivuye ku myaka itanu. Bivuze ko Touadéra w’imyaka 68 y’amavuko azakomeza kuyobora kugeza mu 2033. Umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika (CAR) urangwa n’ubufatanye bukomeye, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano n’amahoro, hakiyongeraho ibiganiro bya Politiki byo ku rwego rwo hejuru n’ibindi.
Mu birebana n’umutekano mu kubungabunga amahoro, Ingabo na Polisi by’u Rwanda bigira uruhare runini mu kugarura no kubungabunga umutekano muri icyo gihugu. Guhera mu mwaka wa 2014, u Rwanda rusimburanya ingabo na Polisi boherezwa mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA).
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zizwiho gucungira umutekano Umujyi wa Bangui ndetse n’ibindi bice by’ingenzi by’igihugu, kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi banyacyubahiro ndetse zikaba zinagirana umubano mwiza n’abaturage baho.
Usibye ubutumwa bwa Loni, ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, aho u Rwanda rwohereje abasirikare barwo mu buryo butaziguye gufasha Santarafurika mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kugarura ituze.
Umubano w’ibihugu byombi ufatwa nk’intangarugero mu kugaragaza ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gukemura ibibazo by’Abanyafurika, cyane cyane mu bijyanye n’amahoro n’umutekano no guharanira iterambere rirambye ry’abaturage.
Ibihugu byombi byiyemeje kurushaho kwagura ubutwererane bushingiye ku bucuruzi n’ishoramari, urwego rw’imari, umuco no guhererekanya ubumenyi.


