Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yakiriye indahiro y’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare Col. Charles Sumanyi, amusaba kwirinda gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite ahubwo agashyira imbere inyungu z’Igihugu.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026, witabirwa na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Habyarimana Angelique n’abandi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yagize ati: “Nk’uko kandi umaze kubirahirira, mu mirimo ugiye gukora ni ngombwa ko wirinda gukoresha ububasha uhawe mu nyungu zawe bwite. Ukwiye gushyira imbere inyungu z’Igihugu no kunoza neza inshingano zawe, uharanira iteka gutanga ubutabera buboneye kuri bose kandi buhesha isura nziza Ingabo z’u Rwanda n’Igihugu cy’u Rwanda muri rusange.”
Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col Charles Sumanyi, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu kumenyekanisha amategeko mu nzego za gisirikare ndetse no gutanga ubutabera bwihuse.
Ati: “Mbere na mbere tuzabanza kwigisha abasirikare bakamenya ibyaha n’ingaruka zabyo. Icya kabiri nyuma yo kwigisha murabizi neza ko hatabura urunturuntu aho ibyaha bigazagara tuzabigenza, tubishyikirize inkiko.
Turifuza ko twataga ubutabera bwiza kandi bwihuse, ni zo nshingano ngiye gutangira gukora muri iyi minsi nubwo nari nsanzwe nkora muri izi nzego. Izi ishingano nshyashya kandi ngomba gukorana imbaraga mu kwimakaza ikinyabupfura mu Ngabo.”
Col. Charles Sumanyi yari asanzwe ari Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare kuva mu Ukuboza 2024, mbere yaho yabaye umucamaza muri urwo rukiko.


