Dr Nsengiyumva yasabye Abanyarwanda kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge kuko zica
Imibereho

Dr Nsengiyumva yasabye Abanyarwanda kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge kuko zica

ZIGAMA THEONESTE

February 28, 2026

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Justin Nsengiyumva, yatanze umuburo ukomeye w’ingaruka z’inzoga zitujuje ubuziranenge zikomeje kwiyongera, asaba Abanyarwanda kuzicikiho burundu kuko byagaragaje zigira ingaruko zirimo kubambura ubuzima.

Yagaragaje ko izi nzoga zitemewe n’amategeko zibangamira cyane ubuzima rusange, kuko zikomeje guhitana abantu mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ni ubutumwa yatangiye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandutu tariki ya 28 Gashyantare, ubwo yifatanyaga n’abaturage mu muganda rusange ngarukakwezi, usanzwe uba ku wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi.

Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yagize ati: “Mu cyumweru gishize, abantu 25 babuze ubuzima mu buryo bubabaje bazize kunywa inzoga z’inkorano, mu gihe abarenga 350 bajyanywe mu bitaro, kandi hari n’abandi benshi zagizeho ingaruka.

Yunzemo ati: “Izi nzoga ziteye inkeke akenshi zikorwa mu buryo budafite isuku, rimwe na rimwe zigakoreshwamo mu matafari, kandi kenshi zivanze n’ibinyabutabire byangiza ubuzima birimo nka methanol, ifite uburozi bukabije.”

Yavuze ko ibi byabaye ari “ikimenyetso gikomeye” cyerekana ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese mu kurinda ubuzima n’umutekano by’abaturage.

Minisitiri w’Intebe yanagaragaje akamaro ko kugira isuku.

Yagize ati: “Isuku ni inshingano ya buri wese. Buri muntu agomba kugira uruhare rugaragara  kubungabunga isuku mu rugo iwe, ku mihanda n’ahantu hahurira abantu, kugira ngo habe ahantu hatekanye kandi hafite ubuzima bwiza kuri bose.”

Ashingiye ku binyobwa byengwa mu buryo bwa gakondo bishobora guteza ibyago, Dr Nsengiyumva yemeje ko nubwo hari abategura imitobe cyangwa inzoga mu buryo buboneye kandi bwubahiriza isuku, hari n’abandi babikora mu buryo budafite isuku, bigashyira ubuzima bw’ababinywa mu kaga gakomeye.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko tugenzura kandi tukamenya neza ibyo turya n’ibyo tunywa n’aho biva, kuko uburyo bwo kubyenga butizewe bugira uruhare mu guteza ibibazo byinshi by’ubuzima. 

Kubungabunga isuku mu rugo no kwita ku isuku y’umubiri ni intambwe z’ingenzi zo kurinda ubuzima bwacu.”

Minisitiri w’Intebe yongeye gushimangira akamaro k’Umuganda nk’inkingi y’umuco nyarwanda.

Yagize ati: “Ni ingenzi ko dukomeza kwimakaza uyu muco, atari gusa ku bw’iterambere, ahubwo no mu rwego rwo gushimangira umwuka w’ubusabane n’ubufatanye mu muryango nyarwanda.”

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yakanguriye Abanyarwanda kwirinda inzogo z’inkorano
Umuganda rusange waranzwe no kubaka imirwanyasuri hagamijwe guhangana n’imvura yangiza ubutaka

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA