Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muhango w’irahira rya Alassane Ouattara, uherutse gutorerwa kuyobora Côte d’Ivoire, muri manda ya kane y’imyaka ine iri imbere.
Ni umuhango wabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu biherereye i Abidjan, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, byitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu ba Afurika 11 n’abandi bahagarariye Guverinoma zabo batandukanye.
Ibihugu byo hanze byohereje ababihagarariye harimo u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva akaba yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Alassane Ouattara uzaba yujuje imyaka 84 y’amavuko muri Mutarama 2026, ni we watsinze amatora yabaye ku wa 25 Ukwakira 2025, ku majwi 89.77% ahigitse abarimo Jean-Louis Billon, wabonye amajwi 3.09% na Simone Gbagbo, wahoze ari umugore wa Laurent Gbagbo na we wayoboye Côte d’Ivoire, wagize amajwi 2.42%.
Umubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire wo umaze kwaguka mu ngeri zinyuranye. Ibihugu byombi na byo byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege. Kuva mu Ukwakira 2016, indege za Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, ikora ingendo zerekeza i Abidjan.
Muri Werurwe uyu mwaka, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi yashyikirije Perezida Ouattara impapuro zo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.


