Dr Usta Kayitesi yaherekanyije na Dr Uwicyeza Picard ububasha bwo kuyobora RGB
Amakuru

Dr Usta Kayitesi yaherekanyije na Dr Uwicyeza Picard ububasha bwo kuyobora RGB

SHEMA IVAN

August 21, 2024

Dr Usta Kayitesi wari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yaherekanije ububasha na Dr Doris Uwicyeza Picard wasimbuye kuri izo nshingano.

Ku wa 16 Kanama 2024, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma barimo Abaminisitiri 21 n’Abanyamabanga ba Leta 9 muri za minisiteri zitandukanye.

Uretse abo kandi, Umukuru w’Igihugu yashyizeho Dr Doris Uwicyeza Picard nk’Umuyobozi Mukuru mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) asimbuye Dr Usta Kayitesi wagiyeho muri Nyakanga 2019.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, ku cyikaro Gikuru cy’uru rwego habereye umuhango wo guhererekanya ububasha kuri abo bayobozi bombi.

Dr. Doris Uwicyeza Picard yari Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu no kwita ku bimukira kuva Werurwe uyu mwaka.

Dr Doris Uwicyeza Picard yabaye kandı Umujyanama muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).

Ku rundi ruhande, Dr. Doris Uwicyeza Picard ni inzobere mu bijyanye n’amategeko. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA