Drake yahaye urwamenyo Kendrick Lamar ku byo yamuvuzeho
Imyidagaduro

Drake yahaye urwamenyo Kendrick Lamar ku byo yamuvuzeho

MUTETERAZINA SHIFAH

May 4, 2024

Umuraperi Aubrey Drake Graham wamamaye nka Drake yahaye urwamenyo Kendrick Lamar uheruka kumuvugaho iby’uko afite umwana w’umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko yahishe.

Yifashishije urubuga rwe rwa Insatagram Drake yasetse cyane ibyo Kendrick Lamar yamuvuzeho nkuko bigaragara mu magambo yanditseho.

Aho yagiraga ati “[Aseka cyane] Oya mube muretse gato nitegereze neza, ese nta muntu wamfasha akanshakira umukobwa wanjye ubayeho ahishwe akamunyoherereza ra! Aba bantu bari mu ikinamico.”

Guterana amagambo kw’aba bombi byatangiye nyuma yaho Lamar yashyize hanze indirimbo ye yise Meet the Graham, aho muri iyo ndirimbo yavuze ko Drake yahishe umwana we w’umukobwa ufite imyaka 11 y’amavuko.

Muri iyo ndirimbo Lamar Kendric avuga ko uyu muraperi mugenzi we amufata nk’umupfu kuko atigeze agaragaza uruhare rwe mu mibereho y’umwana we w’umukobwa umaze imyaka 11 avutse ariko atazwi.

Uretse uyu mukobwa wavuzwe ko yirengagijwe na se umubyara ari we Drake, ubusanzwe Drake azwiho kuba afite umwana umwe w’umuhungu witwa Adonis Graham w’imyaka itanu y’amavuko, unumvikana mu ndirimbo ya se yiswe Daylight, ndetse ikaba igaragaramo igishushanyo yashushanyije ibintu bigaragaza gufata inshingano kwa Drake nk’umubyeyi.

Drake uzwi cyane, yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo nka God’s Plan, Family Matters, Hotline Bling, Daylight n’izindi zirimo n’izo yafatanyije n’abandi bahanzi.

Drake amaze imyaka 23 ari mu muziki kuko yawutangiye mu 2001, akaba amaze gushyira ahagaragara imizingo irindwi, aririmba injyana zitandukanye zirimo Hip hop, R&B, Pop na rap, Pop naTrap.

Drake n’umuhungu we w’imyaka itanu

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA